Jay-Z Na Nicki Minaj: Abaraperi Ba Mbere B’Ibihe Byose

Abakoze urutonde rw’abaraperi barusha abandi ku isi bashyize Jay-Z(mu bagabo) na Nick Minaj( mu bagore) ku myanya ya mbere. Nibo baraperi b’ibihe byose.

Birumvikana ko buri wese afite uwo akunda.

Urutonde rw’abaraperi 50 b’ibihe byose rwasohotse kuri uyu wa Gatatu ubwo hizihizwaga imyaka 50 injyana ya Hip hop imaze ivutse.

Uwaje ku mwanya wa mbere ni Jay- Z ( amazina ye bwite ni Shawn Corey Carter).

- Advertisement -

Mu baraperi 10 ba mbere umugore wajemo ni Nick Minaj, bituma ahita uba uwa mbere ku isi mu bandi bagore bose bakora uriya muziki.

Uku ni ko 10 ba mbere bakurikirana: Jay-Z,  Kendrick Lamar, Nas, Tupac, Eminem, The Notorious B.I.G,  Lil Wayne,  Drake, Snoop Dog na Nicki Minaj.

Jay-Z n’umukobwa we Blue Ivy Carter bajyanye kureba Basketball

Nick Minaj, afite imyaka 40 y’amavuko, ni umuraperikazi ukomeye kurusha abandi bagore ndetse uyu muziki watumye atunga miliyoni $130 nk’uko ikinyamakuru kitwa Celebrity Net Worth kibivuga.

Uretse kuba Jay-Z ari umuhanga muri rap ze, afite n’imitungo ikomeye.

Afite ibihembo 24 bya Grammy, amaze kugurisha albums miliyoni 140.

Jay –Z kandi aranakuze kuko afite imyaka 53 y’amavuko.

Abashyize Jay Z ku mwanya wa mbere ku isi babishingiye ku ngingo y’uko ari mu batangiye uyu muziki kera( hashize imyaka 30 awukora), ukaba waramwinjirije akayabo kandi akaba n’umushoramari wungukiye mu mafaranga yavanye muri Hip hop.

Wibuke ko yatanze Kanye West kugira Miliyari y’amadolari y’Amerika($).

Ni umuraperi utuje kubera ko nta hantu yigeze avugwa mu itangazamakuru ko yagiranye ikibazo n’umugore we, aba paparazzi, ubutabera cyangwa ngo abana be bagire ikindi kibazo bagira.

Umugore we nawe ni uko uko yamubereye umutima w’urugo bituma undi aguma mu muziki we atuje.

Kuri Twitter ariko ntibyabujije ko abantu batabivugaho rumwe, bamwe bavuga ko gushyira  Nick Minaj ku mwanya wa 10 ari ugukabya.

Lamborghini ya Nick Minaj igura $450,000. Aha yari atwayemo inshuti ye yitwa Amber Rose

Ngo n’ubwo Jay-Z ari umuhanga ariko ngo hari abandi bamuhiga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version