Jean Paul Kimonyo Wahoze Ari Umujyanama Wa Perezida Kagame Yahawe Inshingano Nshya

Jean Paul Kimonyo wigeze kuba umujyanama wa Perezida Paul Kagame yagizwe umuyobozi w’Ikigo Levy Mwanawasa Regional Centre for Democracy and Good Governance gikorera i Lusaka muri Zambia.

Ni ikigo gishingiye ku Nama mpuzamahanga y’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga bigari, ICGLR.

Kuri Twitter Dr Jean Paul Kimonyo yanditse ko yishimiye kuba yimukiye i Lusaka muri Zambia kugira ngo ayoborere yo kiriya kigo.

Yanditse ati: “ Nishimiye kubamenyesha ko ubu natangiye ikindi gika kigize amateka yanjye kuko nagizwe umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere Demukarasi n’imiyoborere myiza  kitiriwe Levy Mwanawasa.”

- Kwmamaza -

Jean Paul Kimonyo ni Umuhanga muri Politiki akaba yaranditse ibitabo byinshi birimo iby’amateka ya Politiki y’u Rwanda, ibyerekeye imibanire y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Ari mu bantu ba mbere bagize icyo bavuga kuri raporo yiswe iya Duclert yakozwe n’abanyamateka b’Abafaransa ivuga uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe yavuze ko iriya raporo igize intambwe nziza mu mibanire hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa.

Kimwe mu bitabo bizwi cyane kurusha ibindi mu byo yanditse harimo ikitwa  Rwanda, Un Génocide Populaire.

Ni igitabo kigwa muri za Kaminuza cyane cyane abiga amateka y’u Rwanda rwa mbere gato na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikigo agiye kuyobora cyashinzwe mu mwaka wa 2006 gishingwa binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano n’iterambere mu Karere k’ibiyaga bigari, gitangira gukora neza mu mwaka wa 2011.

Gishinzwe gutekereza gahunda zo guteza imbere imiyoborere myiza n’ibindi bigenga Umuryango ICGLR.

Ibihugu byasinye amasezerano yo gushyiraho uriya muryango ni Angola, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Demukarasi Ya Congo, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Tanzania.

Kimwe mu bitabo bya Kimonyo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version