Jeannette Kagame Yacyebuye Abatarumva Ko Abana Bose Bareshya

Madamu Jeannette Kagame yaraye avuze ko ari ngombwa ko abayobozi bose mu nzego zose z’uburezi bagomba kumenya kandi bakemera ko abana b’abakobwa n’abana b’abahungu bose bareshya mu burengazira bagombwa.

Yabivugiye mu kiganiro yagejeje ku Bafasha b’Abakuru b’ibihugu bitabiriye Inama ya  CHOGM iherutse kurangira.

Muri riya nama, barebeye hamwe intambwe u Rwanda rumaze  gutera mu birebana n’ubugeni, kubaka ubushobozi bw’abana b’abakobwa n’iterambere ry’umugore.

Mbere y’iyi nama, abayitabiriye babanje gusura ibikorwa by’ubugeni birimo ubudozi bw’imyambaro n’imitako inyuranye, uduseke n’ibijyanye natwo ndetse n’ubugeni bwakoresha amarangi.

- Advertisement -

Hari n’ikawa y’u Rwanda  ndetse n’uruhare ifite mu guteza imbere abagore n’imiryango yabo.

Abafasha b’Abakuru b’ibihugu basobanuriwe uko ikawa y’u Rwanda itunganywa mbere yo kugezwa ku isoko na mbere y’uko inyobwa.

Abitabiriye iki gikorwa bakaba bamurikiwe uko ikawa iba imeze muri ibyo byiciro byose.

Bamwe barayisogongeye bayumva icyanga.

Kugeza ubu abagore basaga ibihumbi 30 bakora mu buhinzi bw’ikawa babonye isoko ryayo muri Question Coffe.

Baganiriye uko umukobwa yakomeza guhabwa uburenganzira bungana n’ubwa musaza we

Muri iki gikorwa kandi Umuryango imbuto Foundation wagaragaje intambwe imaze guterwa mu birebana n’uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Umuyobozi w’umuryango imbuto Foundation, Sandrine Umutoni avuga ko guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ari inyungu ku muryango muri rusange.

Avuga ko Imbuto Foundation ifasha umwana w’umukobwa akiri muto, bigatangirira ku mbonezamirire, uburezi bwabo, guhemba abahize abandi mu bizamini bya Leta, ndetse no gutanga bourse zo kwiga ku bazikeneye.

Abakobwa bahize abandi mu bupfura no mu myigire bashyiraho urubuga bahuriraho ariko rukababera n’ahantu ho gutoreza abandi imyitwarire iboneye.

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu Rwanda  no mu muryango Commonwealth muri rusange, hari abana b’abakobwa bagize amahirwe yo kwiga kandi bakavamo abantu b’abahanga.

Madamu Jeannette Kagame aganira n’abafasha b’Abakuru b’Ibihugu byitabiriye CHOGM

Avuga ko kuba yarashinze akaba anayobora Imbuto Foundation ari umugisha kuri we.

Icyakora avuga ko kugira ngo gufasha umwana w’umukobwa kubona uburezi nyabwo, ari ngombwa ko ubuyobozi bufasha mu kugera kuri iyo ntego.

Ati: “ Tugomba gutora abayobozi bashyigikira icyerekezo dufite cy’uko abakobwa n’abahungu bagira amahirwe angana yo kujya mu ishuri kandi bafashwa k’uburyo bungana kugira ngo bige neza.”

Umuryango Imbuto Foundation umaze imyaka 20 ukora ibikorwa byawo birebana n’ubuzima, uburezi, no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version