Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jeannette Kagame Yasabye Ababyeyi Kongera Umwanya Bagenera Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Jeannette Kagame Yasabye Ababyeyi Kongera Umwanya Bagenera Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 August 2023 8:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo yageneye abari bitabiriye igikorwa cyo gusengera u Rwanda kitwa Rwanda Leaders Fellowship, Madamu Jeannette Kagame yibukije ababyeyi ko abana babo baba bakeneye kenshi.

Yabwiye ababyeyi ko iyo bageneye abana umwanya uhagije, bibaha uburyo bwo gukomeza umurunga ubahuza, ababyeyi bakigisha abana za kirazira zizabaherekeza mu mikurire yabo yose.

Jeannette Kagame avuga ko mu byiciro bine bigenga imikurire y’umwana, buri kiciro kiba gifite ibyangombwa agomba kugitorezwamo.

Ati: “Uburere buboneye ntitwavuga ko ari isomo wakwiga gusa mu mashuri, ni ngombwa no kuzirikana ibyiciro bine umwana anyuramo mu mikurire ye. Navuga gutoza umwana imyitwarire iboneye twagereranya n’ikinyabupfura, iki ni icyiciro gitangira umwana akivuka kugeza agize imyaka itanu, niho umwana atorezwa ikinyabupfura, aho yigana ibyo abona byose.”

Avuga ko icyiciro cya kabiri cy’imikurire y’umwana, kiva ku myaka itanu kikagera ku myaka 12.

Muri cyo, umwana ahabwa ubumenyi ku bimukikije, ku ndangagaciro ziranga abo akomokaho, ibyo bikamubera uburyo bwo gutekereza neza no kwitwara neza mu bandi.

Icyiciro cya gatatu ngo ni imbarutso yo gutekereza no gutera imbere kurushaho hanyuma  icyiciro cya nyuma(ni ukuvuga icya kane) kikaba icyo kubaka ubucuti bushingiye ku bujyanama ababyeyi baha abana babo.

Gihera ku myaka y’ubwangavu n’ubugimbi kuzamura.

Ni icyiciro kihariye kubera ko abana bakirimo baba bumva ko bakuze, ko nama bakeneye.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko kugira ngo umwana akure neza muri ibyo byiciro byose, ni ngombwa ko ababyeyi baba hafi y’abana babo kandi bakaboneka.

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship, Moses Ndahiro, avuga ko abana b’ubuu bugarijwe n’ibibazo bitandukanye bigaragara mu miryango babamo.

Ibyo bibazo bibakukiramo, bigatuma bamwe batangira kunywa inzoga, ibiyobyabwenge, abandi bakarwara agahinda gakabije, bakiheba gutyo gutyo.

Avuga ko imwe mu ngamba zatuma ibi bikumirwa, ari uko ababyeyi barushaho kuba inshuti n’abana babo, bakabaha uburere buboneye u Rwanda.

Ati: “Imbuto y’uburere bwiza bushingiye ku muco nyarwanda ababyeyi bacu batubibyemo nibyo byatumye tuba abayobozi b’u Rwanda uyu munsi mu gihe nk’iki. Byatumye  benshi muri twe bidutera umwete wo kubaka ingo zacu, turabyara, tubona natwe inshingano zo kurerera u Rwanda. Nk’abayobozi bakiri bato dukwiye kuba twibaza ngo ni ikihe giti turiho dutera abadukomokaho bazugamamo?”

Ayo masengesho ngarukamwaka ategurwa akanashyirwa mu bikorwa na Rwanda Leaders Fellowship.

Ahuza abayobozi bakiri bato, ayo kuri iki Cyumweru akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti: ‘Abayobozi bakiri bato no kurera muri iki gihe.’

Rwanda Leaders Fellowship ni Umuryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zo kubahisha Imana mu buyobozi.

 

TAGGED:AbabyeyiAbanaAmasengeshofeaturedKagameRwandaUburereUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubucuruzi, Umutekano…Ingingo Zihangayikishije Kenya Na Uganda
Next Article Hari Icyizere Ko Inzibutso Za Jenoside Zizemerwa Na UNESCO- Min Bizimana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?