Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jeannette Kagame Yashimiye Uko AVEGA Yafashije Abapfakazi Kwiyubaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Jeannette Kagame Yashimiye Uko AVEGA Yafashije Abapfakazi Kwiyubaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2024 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Madamu Jeannette Kagame yashimiye ko Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi wababereye isoko yo kwiyubaka no kongera kubaka ubuzima nyuma y’uko bagizwe incike n’ababahekuye.

Ni ubutumwa yaraye atangiye mu muhango wo kwizihiza imyaka 30 AVEGA imaze ishinzwe.

Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye abayirokotse ibikomere byinshi ku mutima no ku mubiri ariko abo yapfakaje bo ibasigira izindi nshingano zarimo no kurera abana bato bari basizwe n’ababyeyi babo bayizize.

Valérie Mukabayire umwe mu bapfakazi ba Jenisode wigeze no kuba Perezidante wa AVEGA avuga ko ubufasha Leta y’u Rwanda yahaye abayirokotse bwatumye abapfakazi bigirira ikizere bubaka ejo habo heza.

Ati: “ N’ubwo AVEGA yari ivutse, ba bapfakazi bameze kwa kundi nababwiye nta n’ubushobozi bari bafite. Ariko bakoze ubuvugizi bagera hirya no hino batangira kwerekana ibibazo ibisubizo bitangira kubona. Icyakora ibisubizo ntibyari kuboneka nta bushake bwa Leta buhari. Leta yari iri aho hafi iduhumuriza”.

Avuga ko kuba barahumurijwe, hakagira abababwira ngo bakomere bikozwe na Leta y’u Rwanda byatumye koko bakomera, ubuzima buratangira.

Immaculée Kayitesi uyobora AVEGA muri iki gihe nawe avuga ko gushyigikirwa n’igihugu biri mu byahaye abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi imbaraga batangira guhanga imirimo ibateza imbere.

Kuri we, ngo ‘ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana’.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujijje muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yashyizeho Politiki y’ubudaheranwa igamije ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakwigira.

Kwigira kwabo ni umwe mu miti ivugutwa kugira ngo ibikomere basigiwe na Jenoside yabakorewe bakayorokoka, bikire.

Mu mwaka wa 2023, MINUBUMWE  yakoze ubushakashatsi ku ruhare rw’indangagaciro y’ubudaheranwa, ubwo bushakashatsi bwerekana ko 97.60% by’abarokotse Jenoside yabafashijwe, muri icyo gihe bari bishimiye inkunga bahawe kandi ikaba yarafashije kugera ku budaheranwa nyabwo.

70%  yabo ngo yemeza ko niyo iyo inkunga yahagarara, bakomeza kwibeshaho neza.

Minisitiri wa MINUBUMWE Dr. Jean Damascène Bizimana avuga ko ibyo byerekana ko abagikeneye gufashwa ari bake kandi ko nabo bitazagera mu mwaka wa 2050 batarivana mu bibazo barimo ngo babeho neza.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye bariya babyeyi ko bakomeje gutwaza, bakaba ‘ingobyi ihekeye u Rwanda.’

Yabasezeranyije ko gutwaza kwabo u Rwanda ruzakomeza kubuha agaciro, rukazakameza kubabera inyegamo.

Ati: “ Mu myaka 30 ishize twakoze byinshi mu kubaka ubushobozi bw’umugore mu Rwanda. Mwe mwagaragaje ubushobozi n’imbaraga umugore yifitemo na mbere y’uko ubwo bukangurambaga tubutangira. Ubushobozi mwagaragaje mu myaka yatambutse butugaragariza ko imbere ari heza”.

Avuga ko ubutwari abo babyeyi berekanye muri icyo gihe cyose, ari umurage uzaherekeza abakiri bato.

Ubwitange n’umurava bagaragaje ngo ni amasomo abakiri bato n’abandi bafite cyangwa bazahura n’ibibazo bikomeye bazaheraho babyivanamo kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.

AVEGA yashinzwe mu mwaka wa 1995.

TAGGED:AbapfakaziAVEGAfeaturedKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yabwiye Abayobozi Bakuru Ko Muri Bo Nta Kamara Ibarimo
Next Article Tshisekedi Yasabye Guverinoma Nshya Gukemura Bwangu Ibibazo By’Abaturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga

Amashereka: Ikinyobwa Cyaremwe Mu Rukundo

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Trump Ntarashirwa…

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Karongi: Bwa Mbere Mu Mateka Harasiwe Umwaka

Gisagara: Haturikijwe Grenade Abaturage Bacikamo Igikuba 

RIB Yafunze ‘Umunyamakuru’ Ukurikiranyweho Urugomo

Rulindo: Yari Amaze Igihe Acurururiza Urumogi Iwe

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Itegeko Ku Makosa Yo Mu Muhanda Riraremereye Cyane-Umunyamategeko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Burera: Abagabo 12 Barakekwaho Gushimuta Inka Mu Minsi Mikuru  

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Amafoto: Abaturage Ba Ngoma Bishwe N’Inkuba Bashyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Uko Umusaruro W’Ibihingwa Wagenze Mu Gihembwe Cya Nyuma Cya 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?