Trump Ati: “Tugiye Guhana Iran”

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko mu ijro ryo kuri uyu wa Kane Iran iri buraswe bikomeye.

Kuri Truth Social Perezida wa Amerika Donal Trump yanditse ati: “Amerika iragaba ibitero bikomeye cyane kuri Irani muri iri joro. Ingabo zirwanira mu mazi za Irani, izirwanira mu kirere, sisiteme za radar, uburyo bwo kurinda ikirere (anti-aircraft), ndetse n’ubundi buryo bwinshi bwo kwirwanaho, hamwe n’igice kinini cy’ubushobozi bwayo bwo kugaba ibitero, byamaze gusenywa.”

Yanditse ko mu gihe ‘cya vuba’, Amerika izafata ikirwa cya Kharg n’ibindi bikorwa remezo bya peteroli, ifate isoko rya peteroli na gaz bya Iran nk’uko yabigenje muri Venezuela.

Ndetse ngo gufata Venezuela byatanze umusaruro mwiza kuri Venezuela no kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikirwa cya Kharg Island ni ahantu h’ingenzi cyane kuri Iran mu kohereza hanze peteroli ku masoko mpuzamahanga.

Ibyavuzwe na Trump bijya gusa n’ibyo yigeze kuvuga muri Mata, 2026, ko yari busibe Iran ku isi.

Yari amagambo akomeye ndetse byarakeye Iran-ibugiriwemo inama n’u Bushinwa nk’uko The Bloomberg yabyanditse- yemera ko habaho ibiganiro byatumye hemeranywa agahenge k’amezi abiri.

Mu mvugo nk’izi, ni ngombwa gutandukanya amagambo ya politiki cyangwa ubutumwa bwanditswe kwemejwe n’inzego zigenga amakuru, kuko rimwe na rimwe amagambo y’abanyapolitiki aba agaragaza imyumvire cyangwa imigambi yabo kurusha uko byasobanurwa n’inzego za Leta.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *