El Niño- uburyo karemano bw’imihindagurikire y’ikirere buterwa n’ibibera mu Nyanja ya Pasifika butuma ubushyuhe bw’isi bwiyongera- bwatangiye kugaragara nk’uko abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika babitangaje.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Inyanja n’Ikirere muri Amerika (NOAA) cyatangaje ko ibihe bya El Niño byatangiye mu gice cy’inyanja ya Pasifika gishyushye, nyuma y’uko ubushyuhe bw’amazi yo hejuru y’inyanja buzamutse cyane mu mezi ashize.
Ibipimo byinshi byerekana ko iyi El Niño yo kuri iyi nshuro ishobora kuba imwe mu zikomeye cyane zabayeho.
Kubera ko ije yiyongera ku bushyuhe bw’isi bwatewe n’ibikorwa by’abantu mu myaka myinshi ishize, ishobora gutuma habaho indi myaka izaba ishyushye bikabije cyane, cyane cyane mu mwaka wa 2027.
Ibi bishobora guhungabanya imiterere y’ikirere, ibimera n’ubukungu bw’ibihugu byinshi.
Iri tangazo rya NOAA ntabwo ryatunguranye kuko abahanga bari basanzwe bateganya ko El Niño izagaruka nyuma y’uko La Niña, uburyo butera ubukonje, irangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ubu ubushyuhe bw’amazi yo hejuru mu gice cyo hagati no mu Burasirazuba bwa Pasifika burenze dogere Celsius 0.5 ugereranyije n’ubusanzwe, ari cyo gipimo Amerika ikoresha mu kwemeza ko El Niño yatangiye.
Ikigo NOAA cyavuze ko ubushyuhe buri hejuru y’ubusanzwe bwagaragaye mu gice kinini cya Pasifika iri hafi y’umurongo mbariro wa Ekwateri.
Yanagaragaje ko imiyaga iri hejuru y’iyo nyanja yatangiye guhindura icyerekezo, ikimenyetso cyerekana ko n’ikirere ubwacyo cyatangiye kuzamura ubushyuhe bw’inyanja.
Igitangaje ku bashakashatsi ni uko mudasobwa zikoreshwa mu guteganya ibihe zigaragaza iyi El Niño izakomera cyane.
Imbaraga za El Niño zipimwa hashingiwe ku rwego ubushyuhe bw’amazi yo hejuru y’inyanja burenga ubusanzwe mu gice cy’ingenzi cya Pasifika.
El Niño ikomeye iba irenze dogere Celsius 1.5 n’aho El Niño ikomeye ‘cyane’ iba irenze dogere Celsius 2.
NOAA ivuga ko hari amahirwe angana na 63% ko hagati ya Ugushyingo, 2026 na Mutarama, 2027 hazabaho El Niño ikomeye cyane, ishobora kuba imwe mu zikomeye zabayeho kuva mu 1950.
Mu mateka, hari El Niño eshatu zikomeye kurusha izindi zabayeho.
Igihangayikishije kurushaho, ni uko ibipimo bishya byo muri Amerika n’Uburayi byerekana ko ubushyuhe muri Pasifika bushobora kuzamuka bukarenga dogere Celsius 3 mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Nubwo bimeze bityo, Ikigo NOAA cyasabye abantu kutihutira gufata ingamba kuko n’iyo El Niño yaba ikomeye cyane, siko buri gihe ingaruka zayo zigaragara kimwe hose ku isi.
Kuki El Niño iteye impungenge?
Impungenge nyinshi zituruka ku kuba iyi El Niño iri kuba mu gihe isi isanzwe ishyushye cyane kubera imihindagurikire y’ikirere.
Prof Adam Scaife wo mu Kigo cy’Ubushakashatsi bw’Ikirere mu Bwongereza yavuze ko ubushyuhe buterwa na El Niño buri kwiyongera ku bushyuhe busanzwe bwaratewe n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi bishobora gutuma ubushyuhe bwo mu bice byinshi bugera ku rwego rutigeze rubaho mbere.
Mu busanzwe, El Niño ikomeye cyane ishobora kongera ubushyuhe bw’ikirere ku isi yose hafi dogere Celsius 0.2, kuko irekura ubushyuhe bwari bubitse mu nyanja bukajya mu kirere.
Umwaka wa 2024 wabaye umwaka washyushye kurusha indi yose mu mateka, kandi El Niño yagize uruhare muri iryo zamuka ry’ubushyuhe.
Abahanga bavuga ko mu mpera z’uyu mwaka no mu mwaka wa 2027 hashobora kuzagaragara ubushyuhe bukabije ku rwego rw’isi.
Ingaruka za El Niño
Nubwo ubukana bwa El Niño butangana, akenshi zigira ingaruka zikomeye cyane mu bice byo mu turere dushyuha.
Ku rundi ruhande, hari imyuzure ishobora kwiyongera mu Majyaruguru ya Peru, Amajyepfo ya Ecuador, Ibice bya Afurika y’Uburasirazuba (niho u Rwanda ruherereye), Aziya yo hagati no mu Majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu gihe kimwe, amapfa n’inkongi z’umuriro bishobora kwiyongera muri Australia, Indonesia na Majyaruguru y’Amerika y’Epfo.
Ibi bishobora kwangiza ubuhinzi no kugabanya umusaruro w’ibiribwa ku isi.
El Niño kandi ikunze kugabanya ubwinshi bw’inkubi z’umuyaga zo mu Nyanja ya Atlantika.
Afurika y’Uburasirazuba ishobora kwibasirwa cyane
Mohamed Adow, umuyobozi w’umuryango Power Shift Africa, yavuze ko gutangaza El Niño atari inkuru isanzwe y’iteganyagihe.
Ati: “Ku bantu babarirwa muri za miliyoni, El Niño ni impuruza y’akaga. Ishobora gutera amapfa, imyaka ikangirika, ibiciro by’ibiribwa bikazamuka ndetse imiryango myinshi ikinjira mu bibazo bikomeye.”
Yongeyeho ko Afurika y’Uburasirazuba ishobora guhura n’ingaruka zikomeye cyane kuko abaturage benshi basanzwe barahuye n’amapfa n’imyuzure mu myaka yashize.
Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe iteganyagihe (JMA) nacyo cyemeza ko El Niño yatangiye kandi ko bishoboka cyane ko izakomeza kugeza mu gihe cy’itumba.
Ku rundi ruhande, Ikigo cy’Australia gishinzwe iteganyagihe (BoM) kiracyategereje ibimenyetso byinshi mbere yo gutangaza ku mugaragaro ko El Niño yatangiye, nubwo kivuga ko ishobora gukomera mu mpera z’uyu mwaka.
Bivuze iki k’u Rwanda?
El Niño izagira ingaruka no ku kirere cy’u Rwanda.
Ku Rwanda, El Niño ishobora kuzagira ingaruka zirimo mvura nyinshi kurusha isanzwe.
Akenshi El Niño ituma mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba haboneka imvura nyinshi.
Ibi bishobora kuzatera imyuzure no gusenyuka kw’ibikorwaremezo.
Mu turere tw’imisozi miremire, imvura nyinshi ishobora gutera inkangu zigahitana abantu cyangwa zigasenya inzu, zikangiza n’ibihingwa.
Nubwo amazi afasha imyaka gukura, imvura irenze urugero ishobora kuboza imyaka cyangwa igatuma imyaka yibasirwa n’indwara.
Ibi bizagabanya umusaruro kandi bitume hari indwara zaduka zishingiye k’ukwiyongera kw’amazi mu bishanga.
Amazi menshi ashobora korohereza ikwirakwira ry’indwara ziterwa n’isuku nke cyangwa imibu, nka malaria mu bice bimwe.
Iyo imihanda, ibiraro cyangwa imyaka byangiritse, igihugu n’abaturage bahura n’igihombo cy’ubukungu.
N’ubwo imvura nyinshi yongera amazi mu biyaga n’inzuzi, bikongera ubushobozi bw’amashanyarazi akomoka ku mazi, ariko imyuzure yo ishobora kwangiza ibikorwa remezo by’ingufu.

