Jeannette Kagame Yatabaye Monica Geingos Madamu Wa Nyakwigendera Hage Geingob

Madamu Jeannette Kagame yaraye asuye kandi yihanganisha Monica Geingob umugore wa Hage G. Geingob wari Perezida wa Namibia uherutse gutabaruka azize cancer yari amaranye  igihe.

Yaguye mu bitato byitiriwe Lady Pohamba.

Inkuru y’urupfu rwa Perezida Dr. Hage G. Geingob, yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru wa Namibia.

Perezida Hage Geingob yabaye Umukuru w’Igihugu kuva mu 2015, akaba yari ari kuyobora manda ya kabiri yari kuzarangira mu mpera z’umwaka wa 2024.

- Advertisement -

Jeannette Kagame akigera yo, yabanje kwandika ubutumwa bwo gukomeza abanya Namibia muri rusange n’umufasha wa nyakwigendera bw’umwihariko.

Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa bwihanganisha abaturage ba Namibia

Dr. Hage G. Geingob azashyingurwa taliki 24, Gashyantare, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version