Akarere Ka Kirehe Kahembye ‘Brochettes’ Abari Imbere Mu Kwishyura Mutuelle

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwabagiye ikimasa abaturage bo mu Murenge wa Mpanga mu rwego rwo kubashimira  ko bari imbere mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, Mutuelle de Santé.

Abo mu Murenge wa Mahama nabo bahawe icyemezo( certificate) cy’uko ubukangurambaga bwo gutanga buriya bwisungane bugenda neza.

Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe itumanaho witwa Kagenzi yabwiye Taarifa ko kiriya gikorwa cyakozwe mu rwego rw’ubusabane no kwereka abaturage ko ubuyobozi bw’Akarere bwishimira ubwitabire bwabo mu kwishyura Mutuelle de Santé.

Ati: “ Kiriya kimasa ni icyo twaguriye abaturage kugira ngo bakirye mu rwego rwo kubashimira ko bitabiriye mu buryo bugaragara gutanga ubwisungane mu buzima. Kwishyura mutuelle de santé birakomeje ariko kugeza ubu Umurenge wa Mpanga niwe uri imbere.”

- Advertisement -

Ku rundi ruhande ariko, ubuyobozi bwa Kirehe bwashimiye n’abatuye Umurenge wa Mahama kubera ko ubukungurambaga bwo kwitabira gutanga buriya bwisungane babugeze kure.

Imibare ya RSSB ivuga ko Akarere ka Kirehe kari ku mwanya wa munani(8) mu bwitabire bwo kwishyura Mutuelle de Santé.

Kirehe ni iya munani mu kwishyura Mutuelle de sante

Gafite amanota 86.1%.

Mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, Umurenge wa Mpanga niwo uri ku mwanya wa mbere mu gutanga Mutuelle de santé ku kigero cya 92.48%.

Uyu murenge utuwe n’abaturage 35,240.

Umurenge wa Mpanga n’uwa Mahama byarahembwe

Akarere ka Kirehe ko gatuwe n’abaturage 417,602.

Imibare iherutse gutangazwa  n’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, ivuga ko Abanyarwanda bamaze kujya mu bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé bangana na 80.5%.

Akarere ka Gakenke niko kaza ku mwanya wa mbere mu kwishyura mutuelle de santé(91.9%) kagakurikirwa n’Akarere ka Gisagara(90.1), hagakurikiraho Akarere ka Nyaruguru(88.4%), hagakurikiraho Akarere ka Gicumbi( 87.6%) nyuma hakaza Akarere ka Burera ( 85.4%).

Mu gihe Akarere ka Kicukiro ari ko gafite abaturage bakize kurusha abandi mu Rwanda, aka karere ni ko kari ku mwanya wa nyuma mu kwishyura mutuelle de sante kuko gafite amanota angana na 67.4%.

Kicukiro ikurikirwa n’Akarere ka Nyarugenge gafite 69.7%, hagataho Akarere ka Gasabo gafite amanota 70.6%.

Akarere ka Nyagatare niko gakurikiraho n’amanota 72.2% nyuma hagakurikiraho Akarere ka Rubavu gafite 73.2%.

Intara y’Amajyaruguru niyo yitabira cyane gutanga mutuelle de sante kuko ifite 84.6%, igakurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 82.2%, hagakurikiraho Intara y’i Burasirazuba ifite amanota y’ubwitabire agana na 79.8%, igakurikirwa n’Intara y’i Burengerazuba ifite ubwitabire bungana na 77.8% nyuma hakaza Umujyi wa Kigali ari nawo wa nyuma mu bwitabire bwo gutanga mutuelle de santé ku kigero cya 69.6%.

Abasesengura iby’ubuzima n’imibereho y’Abanyarwanda bavuga ko impamvu ituma abatuye Umujyi wa Kigali batitabira gutanga mutuelle cyane ari uko basanzwe bishoboye kandi bakagira n’ubundi bwisungane mu kwivuza butandukanye.

Hari n’abavuga ko abifite bahitamo kujya biyishyurira kuri serivisi runaka z’ubuzima kubera ko iyo zishyurwa na mutuelle hari izo itishyura kubera guhenda, hakaba n’izo yishyura igice kandi imiti yazo ihenze.

Abayobozi b’Uturere bakunze guhiganwa cyane ngo bese imihigo mbere y’uko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igera.

Kwishyura Mutuelle de Santé ni kimwe mu byo baba baharanira kugeraho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version