Jenoside Yakorewe Abatutsi Ntizibagirana- Guterres

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Bwana Antonio Guterres mu ijambo yagejeje ku batuye isi kuri uyu munsi u Rwanda n’amahanga bizirikana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi izaguma mu mitima y’abatuye isi kubera ubukana yakoranywe.

Gutèrres yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu gikomeye cyaranze amateka mabi y’abantu mu kinyejana gishize.

Yavuze ko ‘kugira ngo abantu birinde ko bwazongera’ bisaba ko birinda guha urwaho urwango cyangwa ibindi bitandukanya abantu, kandi za Leta zigaharanira guha abaturage bose amahirwe angana.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 07, Mata, 2021 nibwo Abanyarwanda n’amahanga muri rusange bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

- Advertisement -

Ni imwe muri Jenoside zemewe n’Umuryango mpuzamahanga nyuma y’igihe runaka abayirokotse baharanira ko yemerwa.

Umuryango w’Abibumbye kandi wabanje kutamera ko ari yo cyane cyane igihe wayoborwaga n’umunya Misiri Bwana Boutros Boutros Ghali.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version