Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jibu Rwanda Yatsindiye Guha Amazi Abazitabira Irushanwa Giants Of Africa Festival
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Jibu Rwanda Yatsindiye Guha Amazi Abazitabira Irushanwa Giants Of Africa Festival

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2023 7:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma yo gutsindira mu buryo budasubirwaho kuzaha amazi abakinnyi, abatoza n’abandi bazitabira imikino yo muri Festival yiswe Giants of Africa iri hafi kubera mu Rwanda, Jibu Rwanda ivuga ko ari intambwe nziza iteye kandi itazatezuka k’uguha Abanyarwanda amazi asukuye bidashidikanywaho.

Ubuyobozi bw’iki kigo mpuzamahanga, ishami ry’u Rwanda, buvuga ko buri gukora cyane ngo buhe Abanyarwanda bose amazi bakeneye kandi hirindwe plastics zikoreshwa rimwe zikajugunywa kuko zigira uruhare rutaziguye mu kubangamira ibidukikije.

Ku byerekeye Festival ya Giants of Africa, ni ngombwa kwibuka ko imikino iba igamije no guhuza abantu bagasabana, bakumva ibintu kimwe bityo ubumwe bwabo bukaramba.

Jibu Rwanda ivuga ko yaje muri ubu bufatanye kugira ngo ihe urubyiruko amahirwe yo gukomeza kwerekana impano zarwo mu mikino kandi ntibibe umwihariko w’Abanyarwanda gusa ahubwo bigere no mu bihugu birukikije.

Mu bihe bitandukanye no mu buryo butandukanye, Jibu Rwanda yagize uruhare mu guteza imbere siporo mu Rwanda.

Ingero zibyerekana zigaragarira mu gutera inkunga irushanwa rya Golf riba muri buri mpeshyi ryitwa Rwanda Summer Golf Festival, gutera inkunga isiganwa ry’amagare ryiwa Bugesera Cycling Tournament ndetse no mu gutera inkunga ikipe ya Marine Football Club.

Jibu Rwanda itera inkunga Bugesera Cycling Tournament
Ndetse na Marine Football Club bamaze igihe bakorana

Hari n’indi mishinga iki kigo cyafashije mu guteza imbere igamije iterambere rusange ry’abaturage.

Mu mikoranire yayo na Giants of Africa Tournament, Jibu Rwanda yiyemeje kuzaha abazayitabira amazi ahagije kandi afutse azafasha imibiri yabo kutumagara kubera ko iyo amazi ari make mu mubiri w’umuntu, umubiri we urazahara.

Ni ngombwa kuzirikana ko 70% by’amaraso y’umuntu bigizwe n’amazi.

By’umwihariko, abakinnyi nibo bakenera amazi kurushaho kugira ngo ingingo zabo zikore neza.

Ubuyobozi bwa Jibu Rwanda buvuga ko amacupa azaba yiganje mu bafana no mu bakinnyi ari akozwe muri aluminum yitwa  JIBU Yanjye Aluminum Bottles.

Irushanwa The Giants of Africa Festival rizatangira taliki 13, rirangire taliki 19, Kanama, 2023.

Rizitabirwa n’abakinnyi ba Basketball bakomeye muri Afurika, abahanzi bamamaye cyane, abahanga mu by’uburezi n’umuco n’ibindi byamamare by’Afurika biri ku rwego rwo hejuru.

Ibyamamare by’Afurika bizitabira iyi Festival
Masai Ujiri washinze Giants of Africa ari kumwe na Perezida Paul Kagame
TAGGED:AmaziBasketballJIBURwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze: Meya Uherutse Kwirukanwa Yahererekanyije Ububasha N’Umusimbuye
Next Article Uwiyamamarizaga Kuba Perezida Wa Equateur Yishwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?