U Rwanda Rukomeje Guca Inzoga Zikemangwa

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Izi nzoga ziri gukurwa ku isoko ry'u Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyafunze inganda umunani zenga inzoga abaturage bise ‘Ibyuma’.

Izo nganda zahise zamburwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda kandi inzoga zose zakozwe n’izo nganda ntizemewe ku isoko ryo mu Rwanda bityo inzego zibishinzwe zasabwe kugenzura ko nta n’imwe muri zo ikiri mu maduka.

Izo nzoga zo mu bwoko bita liqueur zimaze iminsi zivugwaho kwangiza ubuzima b’abantu kandi 50 muri bo barapfuye bazizize mu mezi atandatu ashize.

Muri abo bantu zagizeho ingaruka harimo n’abahumye burundu, ubu bakaba bariyongereye ku Banyarwanda ibihumbi basanzwe bafite ubumuga bwo kutabona.

Abagemura izo nzoga bazivana aho zikorerwa bazigeza ku maduko bategetswe gukura ibyo bicuruzwa ku bakiliya babiguze kandi ibicuruzwa bikiri mu bubiko bigasubizwa ku nganda zabikoze.

Inzego z’ubuzima, iz’umutekano n’iz’ubutegetsi bw’igihugu zahagurukiye guca izo nzoga mu gihugu zivuga ko zitujuje ubuziranenge.

Icyakora, uko bigaragara habayeho gutinda kuko inyinshi mu nganda zafunzwe zimaze iminsi zikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe.

Ndetse hari n’ibitangazamakuru bya Leta cyangwa byigenga byari byaratsindiye kwamamaza izo nzoga bikavuga ko izo nzoga ‘zenze neza kandi zitera akanyamuneza’.

Uruganda ruri mu zikomeye muri izo zafunzwe ni Ingufu Gin Ltd  rukorera ku Kamonyi.

Ikigo Rwanda FDA cyategetse ko inzoga zarwo zirimo Red Waragi, Rabiant Gin, Ngufu Gin, King’s Vodka, Royal Castle Gin, Medal Gin, G&S Rum, New House Potable Spirit, Club Potable Spirit na Hometown Potable Spirit zikurwa ku isoko.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *