Joseph Nsengimana ushinzwe uburezi bw’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka w’amashuri utaha mu mashuri abanza n’ayisumbuye amasomo azajya atangira saa mbili n’igice arangire saa cyenda n’igice.
Yavuze ko nyuma y’ayo masomo asanzwe, hazajya hakurikiraho kwiga ibindi bitari ibyo ku ishuri bisanzwe.
Minisitiri Joseph Nsengimana avuga ko ibyo bizarinda abanyeshuri kunanirwa mu bwonko kuko iyo amasaha ageze saa kenda gukurikira neza amasomo binanira benshi.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabibwiye RBA mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Gatandatu italiki 01, Kanama, 2026.
Nyuma y’amasomo asanzwe, abanyeshuri bazakurikizaho kwigwa ikoranabuhanga, umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda n’ibijyanye naza clubs basanzwe babamo aho biga.
Iyo gahunda nayo izajya ikomeza igeze saa kumi n’imwe ubundi abanyeshuri batahe iwabo.
Kugira ngo bafashe abarimu gutegura izi gahunda, ku wa gatanu abanyeshuri bazajya bataha saa cyenda n’igice, kugira ngo abarimu babone umwanya wo gutegura amasomo.

