Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jimmy Gatete Agiye Kugaruka Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Jimmy Gatete Agiye Kugaruka Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 August 2022 4:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jimmy Gatete wabaye rutahizamu uri mu batazibagirana mu mateka ya ruhago mu Rwanda ari hafi kugaruka mu Rwanda gutegura igikombe cy’isi cy’abagacishijeho bigatinda ubu bakaba barigiye kiruhuko cy’izabukuru.

Iby’uko Gatete azagaruka mu Rwanda byavugiwe mu kiganiro Minisiteri ya Siporo yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Taliki  25 Kanama, 2022.

Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho witwa Shema Maboko Didier, FERWAFA  ihagarariwe na Visi Perezida wayo, Habyarimana Marcel ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulan.

Hari kandi na Perezida w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ku Isi ry’abakinnyi umupira w’amaguru (FIFVE) witwa  Fred Siewe n’abandi.

Aba bayobozi batangaje  ko abahoze bakina umupira w’amaguru ku isi barimo Jimmy Gatete bategerejwe i Kigali mu gikorwa cyiswe ’Legends in Rwanda’.

Ibi byamamare bizagera mu Rwanda mu Ukwakira, 2022 bije gutegura ririya rushanwa.

Iri shyirahamwe ryateguye igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru ryanemeje ko imikino yacyo izabera mu Rwanda muri Gicurasi, 2024.

Nibwo bwa mbere kizaba kibereye mu Rwanda.

Hagati aho ariko guhera Taliki 12-14 Ukwakira 2022 hateganyijwe igikorwa cyo kuzafungura ku mugaragaro iki gikorwa ku rwego rw’Igihugu.

Abakomeye bari mu bahoze bakina uriya mukino bitezwe kuzaza gutangiza imyiteguro ya kiriya gikombe barimo Gatete Jimmy, Khalifou Fadiga wahoze ari Kapiteni wa Sénégal, Patrick Mboma, Roger Milla, Anthony Baffoe bose bategerejwe i Kigali kuzafungura iki gikorwa ku mugaragaro.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier we yavuze ko  biriya ari amahirwe adasanzwe ku Rwanda kuko hari icyo ruzabyungukiramo.

Ati: “Ibi bigaragaza icyizere amahanga afitiye igihugu cyacu. Icya kabiri bizadufasha muri gahunda ya Visit Rwanda, kandi azaba ari umwanya wo kuganira ku iterambere mu rusange bitari umupira gusa”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abahoze bakina umupira w’amaguru, Fred Siewe avuga ko kuba aje mu Rwanda ari inzozi ze zibaye impamo.

Ati: “Ni inzozi zibaye impamo. Twahisemo u Rwanda kuko ari igihugu cyiza, gifite umutekano kandi cyakira abantu neza. Mu by’ukuri ni ahantu heza ho gutangirira.”

Biteganyijwe ko iki gikombe cy’Isi kizakinwa n’abahoze bakina umupira w’amaguru bagera ku 150, baturutse mu bihugu 40.

Bazakina imikino 20 bagabanyije mu makipe umunani.

TAGGED:GateteIshyirahamweMinisiteriRwandaSiporo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwateguye Miliyoni $ 10 Zakwifashishwa Ubushita Bw’Inkende Burugezemo
Next Article ‘Bavuga Ko’ Bafitanye Isano Na Perezida Kagame Bakarenganya Abaturage, Baramutegereza Ngo Babone Gukemura Ibibazo…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?