Jimmy Gatete Agiye Kugaruka Mu Rwanda

Jimmy Gatete wabaye rutahizamu uri mu batazibagirana mu mateka ya ruhago mu Rwanda ari hafi kugaruka mu Rwanda gutegura igikombe cy’isi cy’abagacishijeho bigatinda ubu bakaba barigiye kiruhuko cy’izabukuru.

Iby’uko Gatete azagaruka mu Rwanda byavugiwe mu kiganiro Minisiteri ya Siporo yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kane, Taliki  25 Kanama, 2022.

Minisiteri ya Siporo yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Uhoraho witwa Shema Maboko Didier, FERWAFA  ihagarariwe na Visi Perezida wayo, Habyarimana Marcel ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe, Muhire Henry Brulan.

Hari kandi na Perezida w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ku Isi ry’abakinnyi umupira w’amaguru (FIFVE) witwa  Fred Siewe n’abandi.

- Advertisement -

Aba bayobozi batangaje  ko abahoze bakina umupira w’amaguru ku isi barimo Jimmy Gatete bategerejwe i Kigali mu gikorwa cyiswe ’Legends in Rwanda’.

Ibi byamamare bizagera mu Rwanda mu Ukwakira, 2022 bije gutegura ririya rushanwa.

Iri shyirahamwe ryateguye igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru ryanemeje ko imikino yacyo izabera mu Rwanda muri Gicurasi, 2024.

Nibwo bwa mbere kizaba kibereye mu Rwanda.

Hagati aho ariko guhera Taliki 12-14 Ukwakira 2022 hateganyijwe igikorwa cyo kuzafungura ku mugaragaro iki gikorwa ku rwego rw’Igihugu.

Abakomeye bari mu bahoze bakina uriya mukino bitezwe kuzaza gutangiza imyiteguro ya kiriya gikombe barimo Gatete Jimmy, Khalifou Fadiga wahoze ari Kapiteni wa Sénégal, Patrick Mboma, Roger Milla, Anthony Baffoe bose bategerejwe i Kigali kuzafungura iki gikorwa ku mugaragaro.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier we yavuze ko  biriya ari amahirwe adasanzwe ku Rwanda kuko hari icyo ruzabyungukiramo.

Ati: “Ibi bigaragaza icyizere amahanga afitiye igihugu cyacu. Icya kabiri bizadufasha muri gahunda ya Visit Rwanda, kandi azaba ari umwanya wo kuganira ku iterambere mu rusange bitari umupira gusa”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abahoze bakina umupira w’amaguru, Fred Siewe avuga ko kuba aje mu Rwanda ari inzozi ze zibaye impamo.

Ati: “Ni inzozi zibaye impamo. Twahisemo u Rwanda kuko ari igihugu cyiza, gifite umutekano kandi cyakira abantu neza. Mu by’ukuri ni ahantu heza ho gutangirira.”

Biteganyijwe ko iki gikombe cy’Isi kizakinwa n’abahoze bakina umupira w’amaguru bagera ku 150, baturutse mu bihugu 40.

Bazakina imikino 20 bagabanyije mu makipe umunani.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version