Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu Taliki 11, Ugushyingo, 2022 Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye mugenzi we uyobora Angola Bwana João Lourenço.
Ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko yaganiriye na mugenzi ku bibazo byiganje mu Karere u Rwanda ruherereyemo cyane cyane k’umutekano muke uri mu Burasirauba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mbere y’uko Lourenço agera mu Rwanda yari bayanje gutegurizwa na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga by’igihugu cye witwa Tété Antonio wageze mu Rwanda ku wa Kane Taliki 10, Ugushyingo, 2022.
Mugenzi we uyobora ububanyi n’amahanga by’u Rwanda Dr. Vincent Biruta nawe yari yabanje kujya i Luanda kuganira na mugenzi Antonio.
João Lourenço ni we muhuza hagati y’u Rwanda na DRC ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC.
Iki gihugu cyari giherutse guhambiriza Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa Bwana Vincent Karega.
Ubwo Biruta yahuraga na Antonio, imwe mu ngingo bemeranyijeho ikomeye ni uko ibikubiye mu masezerano y’i Nairobi n’ay’i Luanda ari byo bigomba gukurikizwa kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.