Johnny Depp: Umucuranzi, Umunyabugeni N’Umukinnyi Wa Filimi Byahamye

Uyu Munyamerika ari mu bakinnyi ba Filimi b’iki Kinyejana bamamaye kurusha abandi. Imwe muri Filimi yakinnye mu byiciro yiswe Pirates of Caribbean iri mu zakunzwe kurusha izindi mu myaka ya vuba aha kandi yamwinjirije akayabo.

Muri rusange iriya filimi yinjije hagati ya Miliyari $1.274 na Miliyari $1.364. Muri yo harimo ayo Depp yahawe wenyine.

Mu mwaka wa 2012 ikinyamakuru kitwa Forbes Magazine cyatangaje ko ari we mukinnyi wa Filimi winjije amafaranga menshi ku isi kuko yinjije Miliyoni $75 .

Johnny Depp kandi asanzwe ari n’umucuranzi wa gitari ukomeye.

- Advertisement -

Aba mu itsinda ry’abacuranzi ba Rock ryitwa Hollywood Vampires.

Aha naho ahakura agatubutse iyo bakoze igitaramo.

Johnny Depp aherutse kwerekana ko impano afite zirenze izo abantu bari bamuzi ho.

Ni umunyabugeni uzi gushushanya bifatika.

Areba ifoto akayigana yarangiza akayisinyaho ko ari iye.

Lily Rose Depp umukobwa rukumbi wa Johnny Depp

Aherutse kugurisha bimwe mu byo yashushanyije bihita bigurwa mu gihe gito cyane ku giciro cya Miliyoni € 3.5.

Depp yahaye ikigo kibika ibikoresho by’ubugenzi kitwa Castle Fine Art uburenganzira bwo kumugurishiriza biriya bihangano.

Abakurikirana Johnny Depp kuri Instagram bagera kuri Miliyoni 21.7 bahise babigura vuba k’uburyo hari bamwe bavuga ko byaguriwe icyarimwe.

Ikinyamakuru Times cyanditse ko Johnny Depp atigeze ahungabanywa n’imanza amazemo iminsi aburana n’uwahoze ari umugore we witwa Amber Heard.

Heard yaregaga Depp  ko ari umugizi wa nabi wamukubitaga uko bucyeye n’uko bwije, akifuza ko batandukana bakagabana umutungo.

Mbere ya Amber Heard, Johnny Depp yari yarashakanye na Vanessa Paradis baratandukana.

Ibihangano Depp aherutse gushyira ku isoko birimo ibyo yiganye ashushanya ibyamamare nka Al Pacino(Alfredo James Pacino), Elizabeth Taylor, Keith Richards na  Bob Dylan.

Umwe mu bahanga bajora uko ibihangano byashushanyijwe  witwa Laura Freeman yavuze ko ibihangano bya Depp bitangaje k’uburyo ushobora gucyeka ko ari amafoto asanzwe ariko yasukuriwe muri studio kugira ngo acishwe kuri Instagram.

Hari amakuru atangwa na Times avuga ko hari ibindi bihangano bya Johnny Depp bizagurishwa bidatinze.

Aha yashushanyaga umukobwa we witwa Lily Rose Depp
Icyamamare Al Pacino cyamamaye muri filimi ziri mu zakunzwe kurusha izindi ku isi
Elizabeth Taylor. Yapfuye afite imyaka 79.
Keith Richards umucuranzi wa Solo byahamye. Yamamariye mu itsinda rya Rock ryitwa Rolling Stone
Bob Dylan umwe mu banditsi b’indirimbo bakomeye babayeho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version