Pasiteri Aravugwaho Kwica Uwo Bakundanaga Akamuhamba Mu Cyumba Araramo

Muri Nigeria haravugwa inkuru idasanzwe y’umusore wakoraga ivugabutumwa wishe umukunzi we akamuhamba mu nzu ye. Yari Pasiteri mu Pantekoti wakoreraga umurimo ahitwa Yenagoa. Umukobwa wishwe yitwaga Kate.

Impamvu ivugwa ni ko yabaye imbarutso y’iyicwa ry’uriya  mukobwa ni uko yishyuje uwo yitaga umukunzi we amafaranga yo muri Nigeria agera ku N50,000.

Kate yari yarahaye Pasiteri imyenda ngo azamwishyure ariya mafaranga ariko undi ntiyabikora hanyuma mu kumwishyuza nibwo yatekereje kuzamwica umubiri we akawupfurika mu nzu, bikazimangana gutyo!

Nyakwigendera yari asanzwe ari umucuruzi w’imyenda y’abantu biyubashye.

- Advertisement -

Umwe mu bazi uko byagenze mbere y’uko Kate yicwa avuga ko yagiye ku nshuti ye baraganira baza no kugaruka ku mwenda yari imurimo undi ntiyashobora kuba inyangamugayo ngo yishyure ahubwo ahita amusumira aramwica.

Nyina wa Kate yaje gutegereza umukobwa we aramubura nibwo yigiriye inama yo kuzajya kuri uyu mukunzi we wari warigize intama kandi ari ikirura asanga mu cyumba araramo igisa n’imva nibwo yatabazaga baje kureba basanga ni umukobwa we wahacukuriwe arahahambwa.

Aha Taarifa irakoresha ijambo ‘guhamba’ kubera ko ubundi mu Kinyarwanda byitwa ko umuntu yashyinguwe iyo byakozwe mu cyubahiro kandi uwabikoze akaba ‘yakundaga’ uwo yashyinguye.

Iyo umuntu yishe undi agacukura akamushyira mu gitaka nta wundi mu muryango we waje ngo bamuririre bamukorere n’imihango yo kumusezeraho, babyita ‘kumuhamba.’

Uriya mupasiteri yitwa Joseph.

Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace witwa Superintendent of Police (SP) Asinim Butswat yabwiye ikinyamakuru The Nation ko ukurikiranyweho buriya bwicanyi ari afite imyaka 27 y’amavuko  n’aho uwishwe akaba afite imyaka 26 y’amavuko.

Polisi ivuga ko uriya musore yishe umukunzi we umurambo awuhamba mu cyumba araramo.

Abaturanyi b’uyu mupasiteri nibo bahaye amakuru Polisi irashakisha iza kumufata ashyikirwizwa ubugenzacyaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version