Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Johnson & Johnson Yahagaritse Igerageza Ry’Urukingo Rwa SIDA Muri Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Johnson & Johnson Yahagaritse Igerageza Ry’Urukingo Rwa SIDA Muri Afurika

admin
Last updated: 02 September 2021 9:49 am
admin
Share
SHARE

Uruganda rw’imiti rwo muri Amerika, Johnson & Johnson, rwahagaritse igerageza ry’urukingo rwa virus itera Sida ryakorerwaga muri Afurika guhera mu 2017. Iryo gerageza ryiswe Imbokodo ryahagaritswe nta musaruro ufatika ritanze.

Ni icyemezo cyarushijeho gutera icyizere gike ku rugamba rwo guhashya iyi ndwara yugarije abantu basaga miliyoni 38 ku isi, umubare munini wiganje muri Afurika.

Gushakisha urukingo byakomeje kunanirana mu myaka myinshi ishize.

Iyo gahunda yakorwaga ku bufatanye bw’icyo kigo cyo muri Amerika, Bill and Melinda Gates Foundation na Guverinoma ya Afurika y’Epfo.

Muri iryo gerageza, urubyiruko rusaga 2 600 rw’abagore bafite imyaka hagati ya 18 na 35 bo mu bihugu bya Malawi, Mozambique, Zambia, Afurika y’Epfo na Zimbabwe barigizemo uruhare.

Abagera kuri kimwe cya kabiri cyabo batewe urwo rukingo rwakorerwagaho ubushakashatsi, abandi batera umuti urushamikiyeho (placebo).

Johnson & Johnson yatangaje ko igerageza ryerekanye ko urukingo rukora ku gipimo cya 25%, ijanisha riri hasi cyane y’iriteganywa kugira ngo urukingo rwemerwe.

Ni urukingo rwari rwakozwe hifashishijwe virus idafite intege, byatekerezwaga ko izafasha umubiri kubaka ubushobozi bwo kurwanya HIV, virusi itera Sida.

Ni nabwo buryo icyo kigo cyifashisha mu gukora urukingo rwacyo rwa COVID-19.

Urwo ruganda ariko rwatangaje ko rukomeje igerageza ryiswe Mosaico, ririmo gukorwa ku rundi rukingo ku bagabo muri Amerika no mu Burayi, biteganywa ko rizasozwa mu 2024.

TAGGED:AfurikafeaturedHIVJohnson & JohnsonSIDA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Harateganywa Ubufatanye Hagati Y’Amerika N’Abatalibani
Next Article CAF Yanze Ubusabe Bwa FERWAFA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?