Johnson & Johnson Yahagaritse Igerageza Ry’Urukingo Rwa SIDA Muri Afurika

Uruganda rw’imiti rwo muri Amerika, Johnson & Johnson, rwahagaritse igerageza ry’urukingo rwa virus itera Sida ryakorerwaga muri Afurika guhera mu 2017. Iryo gerageza ryiswe Imbokodo ryahagaritswe nta musaruro ufatika ritanze.

Ni icyemezo cyarushijeho gutera icyizere gike ku rugamba rwo guhashya iyi ndwara yugarije abantu basaga miliyoni 38 ku isi, umubare munini wiganje muri Afurika.

Gushakisha urukingo byakomeje kunanirana mu myaka myinshi ishize.

Iyo gahunda yakorwaga ku bufatanye bw’icyo kigo cyo muri Amerika, Bill and Melinda Gates Foundation na Guverinoma ya Afurika y’Epfo.

Muri iryo gerageza, urubyiruko rusaga 2 600 rw’abagore bafite imyaka hagati ya 18 na 35 bo mu bihugu bya Malawi, Mozambique, Zambia, Afurika y’Epfo na Zimbabwe barigizemo uruhare.

Abagera kuri kimwe cya kabiri cyabo batewe urwo rukingo rwakorerwagaho ubushakashatsi, abandi batera umuti urushamikiyeho (placebo).

Johnson & Johnson yatangaje ko igerageza ryerekanye ko urukingo rukora ku gipimo cya 25%, ijanisha riri hasi cyane y’iriteganywa kugira ngo urukingo rwemerwe.

Ni urukingo rwari rwakozwe hifashishijwe virus idafite intege, byatekerezwaga ko izafasha umubiri kubaka ubushobozi bwo kurwanya HIV, virusi itera Sida.

Ni nabwo buryo icyo kigo cyifashisha mu gukora urukingo rwacyo rwa COVID-19.

Urwo ruganda ariko rwatangaje ko rukomeje igerageza ryiswe Mosaico, ririmo gukorwa ku rundi rukingo ku bagabo muri Amerika no mu Burayi, biteganywa ko rizasozwa mu 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version