Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jose Chameleone Yananiwe Kwishyura Ibitaro Byo Muri Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Jose Chameleone Yananiwe Kwishyura Ibitaro Byo Muri Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 July 2023 8:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera kurwara igifu.

Muri iyi minsi yagiye kuvurirwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu minsi yatambutse abaganga bari baramugiriye inama yo kubagwa igifu ngo bakosore ikibazo kitarakomera cyane.

Icyakora mu minsi ishize ubwo yajyaga muri Amerika, ubuzima bwe bwarongeye buramuzonga.

Se wa Chameleone yabwiye  Bukedde TV ko umuhungu we yarembeye muri Amerika kubera ko igifu kimubabaza cyane.

Se yitwa Gerald Mayanja.

Yagize ati: “Chameleone yarwaye kuva mu mezi ashize. Ubwo yajyaga muri Amerika, uburwayi bwarushijeho kwiyongera. Ubu ararembye cyane. Yagiye agira ibibazo mu nda ku buryo arimo kwivuza ”.

Muri Kamena, 2023 rwagati nibwo Chameleone yagiye muri Amerika.

Yari afite gahunda y’uko n’ibirangira azakomereza muri Jamaica aho yari bujyane n’umuhungu we witwa Abba.

Ibi byarabaye kubera ko we n’umuhungu we banasuye inzu ya Bob Marley ( ubu yagizwe  inzu ndangamurage), ikaba iba mu Murwa mukuru, Kingston.

Avuye muri Jamaica yasubiye muri Amerika.

Nibwo igifu cyahise kimuhinduka ajyanwa mu bitaro by’i Minnesota igitaraganya, ageze yo baramubaga.

Icyakora yaje kugarura agatege, ubu akaba ahangayikishijwe no kwishyura ibitaro amafaranga angana na Miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda.

Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi yagejeje ikibazo cye cy’ubwishyu kuri Minisitiri w’Intebe wa Uganda witwa Robinah Nabbanja ngo amutere inkunga.

Minisitiri w’Intebe wa Uganda Robinnah Nabbanja

Ikindi ni uko abahanzi benshi muri Uganda bari kuganira na Leta ngo harebwe uko ariya mafaranga yaboneka, ibitaro by’Abanyamerika bikishyurwa.

TAGGED:ChameleoneIgifuLetaUburwayiUgandaUmuhanzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ramaphosa Yasuye Tshisekedi Ngo Basinyane Amasezerano
Next Article RDF Yaganirije Abashinzwe Umutekano Muri Za Ambasade
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Sandra Teta Yarekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?