Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: José Mourinho Yagizwe Umutoza Wa AS Roma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

José Mourinho Yagizwe Umutoza Wa AS Roma

admin
Last updated: 04 May 2021 6:06 pm
admin
Share
SHARE

José Mourinho yagizwe umutoza mukuru wa AS Roma yo mu Butaliyani, guhera mu mwaka w’imikino wa 2021-22. Ni nyuma y’iminsi hafi 15 yirukanywe na Tottenham Hotspur F.C. yo mu Bwongereza.

Si ubwa mbere Mourinho w’imyaka 58 agiye gutoza mu Butaliyani, kuko yatwaye igikombe cya shampiyona na Champions League muri Inter Milan, mbere yo kwerekeza muri Real Madrid mu 2010.

Roma yemeje umutoza mushya nyuma yo gutangaza ko Paulo Fonseca wayitozaga azayivamo mu mpera z’uyu mwaka wa shampiyona.

Mourinho azahita atangira kuyitoza kugeza mu 2024.

Yari amaze igihe atoza Tottenham Hotspur F.C. kuva ubwo yasimburaga Mauricio Pochettino mu Ugushyingo 2019, na we aza kwirukanwa nyuma y’amezi 17, ayisiga ku mwanya karindwi.

Mourinho yatoje amakipe arimo Manchester United anatwarana na yo League Cup n’igikombe cya Europa League, aza kwirukanwa mu Ukuboza 2019. Icyo gihe ikipe ye yarushwaga na Liverpool F.C. amanota 19, mu gihe yari amaze gukoresha miliyoni hafi £400 agura abakinnyi 11.

Yatwaye ibikombe byinshi mu makipe ya Porto, Chelsea, Inter Milan na Real Madrid.

AS Roma ubu iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona y’u Butaliyani, Serie A.

Nyuma yo kwirukanwa muri Tottenham, abasesenguzi benshi babonaga ko mu Bwongereza nta yindi kipe yapfa guha akazi José Mourinho.

Ibyo bakabihuza n’imitoreze ye yakunze kunengwa, kimwe n’imibanire ye n’abakinnyi yakunze kuvugwaho byinshi cyane.

TAGGED:AS RomaJosé MourinhoTottenham
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FPR Yanyomoje Imvugo Yitiriwe Perezida Kagame Ku Burasirazuba Bwa Congo
Next Article RIB Yafashe ‘Umutekamutwe’ Avuga Ko Afrimax Ari Yo Yatumye Amenyekana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Jules Karangwa Azayobora Rwanda Premier League

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImikinoMu Rwanda

Icyamamare Kawhi Perezida Kagame Yemereye Kuba Mu Rwanda Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?