Menu
Indimi

Imikino

Ikipe Y’U Rwanda Yabatarengeje Imyaka 23 Ntizakina CECAFA

Yanditswe kuwa

Ni ibyatangajwe na Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ikavuga bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’icyorezo COVID-19 ndetse hashingiwe no ku mabwiriza yo kucyirinda aherutse gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda.

FERWAFA yabitangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru yacishije kuri Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 09, Nyakanga, 2021.

CECAFA yagombaga kuzakinirwa muri Ethiopia hagati y’itariki ya 17 n’iya 31, Nyakanga.

Ikipe Scandinavia WFC  nayo yiteguraga kuzakina amarushanwa y’umupira w’amaguru w’abagore nayo ntizayitabira.

Ni ikipe y’igihugu y’abagore yari buzajye muri Kenya gukinira yo ariyo marushanwa.

Itangazo rya FERWAFA

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

English Version

Advertisement
WeCreativez WhatsApp Support
Mutwandikire turabasubiza
Twandikire