Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Jules Karangwa Azayobora Rwanda Premier League
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Jules Karangwa Azayobora Rwanda Premier League

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 August 2025 7:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamategeko akaba n’umunyamakuru Jules Karangwa yemejwe ko ari umuyobozi w’Urwego rushinzwe Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda rwitwa Rwanda Premier League.

Imirimo yakoraga muri iki gihe yari iy’ubujyanama mu by’amategeko muri FERWAFA kandi ayimazemo igihe kuko yayitangiye mu mwaka wa 2019, imyaka ikaba yari ibaye itandatu.

Mbere yo kujya gukora ubujyanama mu by’amategeko muri iki kigo gikunze kuvugwamo byinshi, Karangwa yari umunyamakuru kuri Radio/TV 10 akora amakuru ya siporo.

Muri FERWAFA ho ahakora byinshi birimo kuba yarigeze gufasha nk’Umuyobozi w’Ishami ry’Amarushanwa, Umunyamabanga Mukuru ‘w’Umusigire’ akaba n’Umuvugizi Wungirije w’uru rwego.

Ubu rero niwe muntu wa mbere ubaye Umuyobozi nshingwabikorwa wa Rwanda Premier League, umwanya ushyizweho bwa mbere mu mateka y’icyiciro cya mbere cya Shampiyona ya Football mu Rwanda.

Tariki 01, Nzeri, 2025 nibwo azatangira izo nshingano.

Ubuhanga bwe bwigeze gutuma agirirwa icyizere na CAF yifashishwa nk’umuhuzabikorwa mu mikino ikomeye irimo iya CAF Champions League, CAF Confederation Cup n’ibikombe byaryo.

Iyo bibaye ngombwa, Jules Karangwa yifashishwa mu guhugura abayobozi n’abakozi bo muri Federasiyo zo muri Afurika ku mikorere n’imicungire igezweho y’inzego z’umupira w’amaguru.

Yize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ishami rya Huye, akiyirangiza akaba yarahise abona uko yerekana ubuhanga bwe haba muri siporo nyirizina no kuyihuza n’ibyo amategeko ayigenga haba mu Rwanda no mu mahanga ateganya.

Abakurikiranaga itangazamakuru ry’imikino muri icyo gihe, ni ukuvuga mu mwaka wa 2016, bahise bumva ko ari umuntu uvuga ibyo azi kandi bidashingiye ku bitekerezo bye gusa.

Yajyaga inama mu by’amategeko areba imikorere y’abakinnyi, abatoza n’abandi bantu banyuranye barebwa na siporo.

Karangwa yatangiriye umwuga  we  mu itangazamakuru kuri Radio Salus ikorera i Huye muri Kaminuza,  akomereza kuri Royal TV ikorera i Kigali aza kuva kuri micro ubwo yari ari kuri Radio/TV10 ajya muri FERWAFA mu mwaka wa 2019.

TAGGED:AmakipefeaturedFERWAFAIkigoKarangwaShampiyonaUmunyamabangaUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amasezerano U Rwanda Rwagiranye Na Zimbabwe Mu Gushimangira Imikoranire
Next Article Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?