Julian Assange Yarekuwe

Umwe mu mfungwa zamamaye kurusha izindi mu myaka myinshi ishize witwa Julian Assange yarekuwe nyuma yo kwemera icyaha. Yari amaze imyaka myinshi afunzwe azira gusohora inyandiko yise zari zikubiyemo amabanga y’ibyo Amerika hamwe n’inshuti zayo bakoreye hirya no hino mu ntambara barwana ku isi.

Uyu mugabo w’imyaka 52 yari amaze igihe afunze, akaba yafunguwe nyuma y’uko Amerika yemeranyije n’Ubwongereza ko arekurwa, ariko yazagera muri Amerika akazemera ko yakoze ibyaha akanabisabira imbabazi.

Uyu muturage wa Australia usanzwe ari umuhanga ukomeye mu by’ikoranabuhanga, yarakaje ubuyobozi bw’Amerika ubwo yatangazaga inyandiko z’ibyo ingabo z’Amerika zakoreye muri Iraq no muri Afghanistan, Amerika ikavuga ko ari amabanga akomeye azashyira n’igihugu mu kaga.

Assange yaje guhungira mu Bwongereza arafungwa, ubu yari amaze imyaka itanu muri gereza.

CBS yanditse ko nagera muri Amerika akemera ibyaha yakoze azahita arekurwa kuko hari indi myaka yari amaze muri gereza zo mu Bwongereza.

Nyuma yo kugera muri Amerika biteganyijwe ko atazahatinda ahubwo azahita akomereza iwabo muri Australia.

Ubuyobozi bw’ikigo yashinze kitwa WikiLeaks bwavuze ko kuri uyu wa Mbere ari bwo Assange yavuye muri gereza yari amazemo iminsi 1,901.

Umugore we witwa Stella Assange yashimiye abantu bose bagize uruhare mu kuvuganira umugabo we, akaba yafunguwe.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo biteganyijwe ko Assange azitaba urukiko ruri ahitwa Northern Mariana Islands kugira ngo atangaze ko yemera icyaha yaregwaga [ariko badatangaza] kugira ngo abone guhabwa imbabazi arekurwe.

Abamwunganiraga mu mategeko bavuga ko yarenganaga kuko ibyo yatangaje ntaho byari bihuriye no gushyira Amerika mu kaga ahubwo ngo yafunzwe kubera impamvu bise ‘iza politiki’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version