Nyanza: RIB Yafunze Umuyobozi W’Ishuri N’Umuzamu Waryo

Umuyobozi w’ishuri n’umuzamu  waryo batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri. Bombi bakoreraga ikigo cy’amashuri abanza cya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza. Amakuru avuga ko bafashwe mu masaha akuze yo kuri uyu wa 24, Kamena, 2024 saa cyenda z’ijoro.

Umuzamu wafashwe avuga ko yohejwe n’umuyobozi w’ikigo witwa Jean de Dieu.

Uwo muzamu ni umusaza kuko afite imyaka 62 y’amavuko.

Ishuri ibyo byabereyemo riherereye mu Kagari Mpanga, Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, amakuru bagenzi bacu ba UMUSEKE bafite akemeza ko ibyo biribwa  byari bisanzwe bigenewe abanyeshuri ariko umuzamu aza kubisahura abijyana ku mucuri wo muri ako gace.

Umuzamu yafatanywe urufunguzo rw’ahabikwa ibiribwa by’abanyeshuri, akemeza ko yaruhawe n’umuyobozi w’ikigo.

RIB yafashe umuyobozi w’iki kigo, umuzamu ndetse n’uwo mucuruzi.

Bivugwa ko uwo muzamu yafatanywe umufuka  w’umuceri, umufuka w’akawunga n’ibindi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version