Kagame Arataha Stade Amahoro

Kuri Stade Amahoro i Remera hari abashinzwe umutekano benshi n’abandi bashinzwe kureba uko ibintu byifashe mu rwego rwo kurindira umutekano abari baze mu gikorwa cyo kuyitaha kiri bukorwe na Kagame Paul.

Muri iki gihe Kagame ari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, kuri iki Cyumweru akaba yari ari mu Karere ka Karongi ahitwa Mbonwa.

Amahoro Stadium, nk’uko yitwa muri iki gihe, yatangiye kuvugururwa muri Kanama, umwaka wa 2022, ikaba yari imaze imyaka ibiri iri gusanwa.

Ubwa mbere iyi stade yatangiye kubakwa muri Werurwe, 1984, yuzura mu mwaka wa 1989 ku giciro cya miliyoni $21.

- Advertisement -

Ikigo cy’Abashinwa kitwa China Civil Engineering Construction Corporation nicyo cyayubatse muri icyo gihe.

Yahawe igihe kingana n’imyaka 50 yo gukoreshwa mbere y’uko isanwa.

Hari umuturage wahoze mu bayitashye( aherutse gutabaruka) wigeze kubwira Taarifa Rwanda ko kuba Leta y’u Rwanda yaravuguruye iyi stade ari ikintu cyiza kuko yaburaga hafi imyaka 10 ngo icyure igihe.

Ikigo cyo muri Turikiya kitwa SUMMA nicyo cyatsindiye isoko ryo kuvugurura iyi stade ku giciro cya miliyoni $165.

CAF ivuga ko Amahoro Stadium iri muri Stades nziza ziri muri Afurika.

Mbere y’uko ivugururwa yari ifite ubushobozi bwo gukwakira abantu 35,000 ariko muri iki gihe yaraguwe ihabwa ubwo kwakira abantu 45,000 ni ukuvuga indi myanya 10,000 y’inyongera.

Uretse imyaka ihagije iyi stade yahawe, ku rundi ruhande ifite n’ikoranabuhanga muri byinshi biyigize kandi ikagira n’izindi nyubako hasi zakoreshwa muri byinshi bitandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version