Kagame Ari Muri Ethiopia Mu Nama Ya Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Kagame yageze Addis Ababa muri Ethiopia aho azahurira na bagenzi be bazitabira Inama y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe izaterana guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 16, Gashyantare, 2024.

Ni inama ya 37 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma itangira kuri uyu wa Gatanu.

Bimwe mu bizakorerwamo ni ugutora Perezida w’uyu Muryango uzawuyobora muri manda itaha y’umwaka umwe agasimbura Perezida w’Ibirwa bya Comoros witwa Azali Assoumani.

Kugeza ubu ibihugu bibiri nibyo biri guhatanira kuyobora uyu mwanya, ibyo bihugu ni Morocco na Algeria, bikaba bisanzwe bifitanye umubano mubi.

- Advertisement -

Angola yo ishaka kuzawuyobora mu mwaka wa 2025.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version