Gakenke: Abantu Bane Bari Bagiye Gusenga Bishwe N’Inkuba

Ahagana saa kenda z’amanywa kuri uyu wa Kane taliki 15, Gashyantare, 2024 mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke inkuba yakubise abantu batandatu bari bagiye gusengera ahitwa Buzinganjwiri bane barapfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Matovu, Akagari ka Karirima, Umurenge wa Coko.

Kugira ngo ayo makuru amenyekane, byaturutse ku ihuruza ryakozwe n’umubyeyi wari uvanye umwana kwa muganga, abona imirambo yihutira gutabaza.

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zaje zijyana abo bantu kwa muganga.

- Advertisement -

Meya w’Akarere ka Gakenke witwa Vestine Mukandayisenga yabwiye Taarifa ko imirambo y’abishwe n’iriya nkuba itarashyingurwa ariko iri bushyingurwe mu masaha y’igicamunsi kuri uyu wa Gatanu taliki 16, Gashyantare, 2024.

Mukandayisenga yagize ati: “ Abo bantu bari bagiye gusengera ahantu h’ubukerarugendo hari ishyamba muri Buzinganjwiri. Mu bo yakubise nta mwana urimo kandi imirambo yabo irashyingurwa mu masaha ari imbere.”

Ubu irihukiye mu bitaro mbere y’uko gushyingurwa bikorwa.

Avuga ko Akarere ka Gakenke nako kari mu dukunze kwibasirwa n’inkuba cyane cyane mu Mirenge ya Musasa, Coko, Rusasa, Minazi n’indi.

Yatangaje ko ubuyobozi buri bukomeze gufasha abaturage kumenya uko bakwirinda kwitegeza inkuba.

Avuga ko bari bukomeze kubwira abaturage ibibi byo kugama munsi y’ibiti, kwitwaza imitaka, kujya mu bidendenzi by’amazi n’indi myitwarire ishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imirindankuba izashyirwa henshi…

Mukandayisenga yabwiye Taarifa ko Akarere ayoboye gafite gahunda iboneye yo gushyira umurindankuba kuri buri nyubako nini igenewe kwakirirwamo abantu benshi urugero nk’ishuri.

Vestine Mukandayisenga

Ni gahunda Akarere ke kazafatanyamo n’abafatanyabikorwa bako kandi ngo n’abandi bose bubaka ibikorwaremezo muri Gakenke basabwe kujya bashyiraho icyo gikoresho cyo kurinda ubuzima.

Yavuze ko umurindankuba uhenda kuko ugura miliyoni Frw5.5; aya mafaranga akaba aboneka binyuze mu bufatanye bw’abakorera muri Gakenke bose( ni ukuvuga Akarere n’abafatanyabikorwa bako) na za Minisitiri zitandukanye.

Akarere ka Gakenke gafite ubuso bungana na 704.06 Km2; Imirenge 19; utugari 97 n’imidugudu 617. Gatuwe n’abaturage 382, 932.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version