Mu Gatsata Urukuta Rwishe Abantu Babiri Bagize Umuryango Umwe

Mu karere ka Gasabo Umurenge wa Gatsata haramukiye inkuru mbi y’abantu babiri bagize umuryango umwe bagwiriwe n’urukuta rw’amabuye rwari rwubatse ku mukingo barapfa. Ni umwana w’umwaka umwe n’igice na Se.

Nyina yajyanywe kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police( SP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 16, Gashyantare, 2024.

Ngo byatewe ahanini n’uko imvura imaze igwa ubutaka bukaba bwarasomye none bukaba butwangiye guhirima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Sylvestre Twajamahoro

Asaba abatuye ahantu hashobora kubabera intandaro y’urupfu kwegera inzego zibegereye bakaba bakwimurwa kuko ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere giherutse gutangaza ko imvura yo mu mpera za Gashyantare ikomeje kugwa.

Abo bantu babiri bapfiriye muri Gasabo mu gihe nta masaha menshi ashize hari abantu bane bishwe n’inkuba mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version