Kagame Asaba Urubyiruko Kurushaho Kwitabira Ikoranabuhanga

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko nyafurika ko ikoranabuhanga ari umutungo ukomeye, ufasha rwiyemezamirimo kugera ku ntego ze.

Hari mu gikorwa cyo guhemba abakoze imishinga isubiza ibibazo by’abaturage mu buryo burambye, bagize ikiswe Hanga Pitch Fest, kikaba igikorwa ngarukamwaka.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi ku muntu wese ushaka iterambere ndetse ngo nawe akiri muto yumvaga azaba umupilote.

Avuga ko ubuzima bwamujyanye mu bindi ariko akemeza ko inyota y’ubumenyi yari afite akiri muto ntaho yagiye.

- Advertisement -

Umukuru w’igihugu avuga ko nk’Umuyobozi azakomeza gukora ngo ateze imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko.

Mu kiganiro cye, Perezida Kagame yanenze abavuga ko gushora muri Afurika ari ukwigerezaho, avuga ko kwigerezaho wabisanga no mu ishoramari rikorerwa n’ahandu ku isi.

Umushinga w’Umunyarwandakazi witwa Cynthia Umutoniwabo niwo wahembwe igihembo kiruta ibindi kingana na $50,000.

Ni umushinga wo gukora imborera ikozwe mu minyorogoto.

Ati: “ Dufata iminyorogoto iba iri mu yindi myanda abantu bajugunya tukayikoramo ifumbire isanzwe  n’iy’amazi. Ibi byongera intungamubiri z’ubutaka bukera neza.”

Cynthia Umutoniwabo

Ashima ko hatsindiye ariya mafaranga angana na Miliyoni Frw 50 ariko ngo azakenera andi agera kuri Miliyoni Frw 100 ngo akomeze abinoze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version