Kagame Asanga Iterambere Koreya Yagezeho Mu Gihe Gito N’Abandi Barigeraho

Perezida Kagame yabwiye bagenzi be bitabiriye inama mpuzamahanga ihuza Afurika na Koreya ko amajyambere Koreya y’Epfo yagezeho mu gihe gito ari igihamya cy’uko n’abandi batera imbere kuri urwo rwego.

Umukuru w’u Rwanda ari muri Koreya mu nama ya mbere iki gihugu kiri  mu bikize kandi bifite ikoranabuhanga kurusha ibindi ku isi kigiye kugirana n’Afurika.

Yabwiye bagenzi be ko ibyo Koreya y’Epfo yakoze mu gihe gito cy’amajyambere yayo ari igihamya kigaragaza ko mu myaka mike igihugu gishobora gutera imbere bikagaragarira bose.

Yagize ati: “ Ibyo Koreya yagezeho ni ikimenyetso cy’uko mu gihe gito ibintu by’agaciro bishobora kugerwaho. Ese ibi ntibiduha umukoro wo kwibaza impamvu Afurika kugeza n’ubu ikiri ahantu higanje ubukene?”

Kagame avuga ko ntarirarenga, ko Afurika ishobora kuzatera imbere kandi ko igomba gushyira imbere guteza imbere urwego rw’uburezi, urw’ubuzima  n’ikoranabuhanga.

Avuga ko nta kidashoboka iyo abantu bakoranye bakarebera hamwe ibibazo bakabikosora kandi umutekano ukaba ishingiro rya byose.

Kugira ngo Afurika igere ku byo ishaka kandi bizarambe, Perezida Kagame avuga ko ari ngombwa ko urubyiruko ruhabwa umwanya ugaragarara mu kugena uko ibihugu by’uyu mugabane bibaho kandi rugahabwa uburyo bwo guhanga imirimo no gutekana.

Inama Perezida Kagame yitabiriye yatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 04, Kamena, ikazarangira taliki 05, uku kwezi.

Ihuje Abakuru b’ibihugu 48 by’Afurika, abahanga mu bubanyi n’amahanga n’abandi bakenewe mu nama nk’iyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version