Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Asanga Uburezi Butaragera Ku Iterambere Nyaryo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Asanga Uburezi Butaragera Ku Iterambere Nyaryo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2024 9:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame avuga ko aho uburezi mu Rwanda bugeze ari heza ariko hakiri byinshi byo gukora ngo bugere ku rugero rwo hejuru, rwifuzwa.

Bikubiye mu ijambo yagejeje ku baje mu muhango wo kurahira kwa Minisitiri w’uburezi mushya witwa Joseph Nsengimana.

Kagame avuga ko uburezi bw’u Rwanda bugeze ahantu ho kwishimirwa mu kuzamura iterambere ry’abarutuye.

Avuga ko iyo uburezi butejwe imbere bugira uruhare rutaziguye mu kuzamura imibereho myiza, bigakorwa binyuze mu kuzamura ubumenyi buva hirya no hino ku isi.

Ati: “Ibiva mu burezi birafasha kandi ibijyanye n’uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu mu bushobozi bwacu ariko tuvoma no hanze. Hari ibijyanye n’u Rwanda rwacu ubwarwo hari n’ibijyanye no kumenya isi n’abandi bayituye n’imikoranire,  byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu,  bugategura abantu kugira ngo bahangane n’ibibazo bitandukanye by’isi ariko noneho banabishingireho biyubaka mu majyambere n’ibindi.”

Nubwo ubwo burezi bwazamutse nk’uko Perezida Kagame abivuga, ku rundi ruhande avuga ko bidahagije.

Yunzemo ati: “Uburezi bwacu bumaze gutera intambwe ariko ntabwo bwari bwagera aho twifuza cyangwa se hashimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino”.

Yaboneyeho kugira inama Minisitiri mushya w’uburezi y’uko inshingano ze ari ngari kandi zikomeye, ariko amwizeza ko atazakora wenyine.

Ngo si inshingano zimureba wenyine ahubwo azazifatanya n’abandi bakorana muri Guverinoma.

Kagame asanga ubufatanye ari ngombwa kugira ngo uburezi butere imbere.

Ku wa 11, Nzeri, 2024 ni bwo Joseph Nsengimana yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Gaspard Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure.

Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation, ari umuyobozi ushinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana

Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Intel Corporation ni ikigo cy’Abanyamerika gikora gahunda za mudasobwa zikorana n’iby’uburezi n’ubucuruzi, kikagira icyicaro mu Mujyi wa Santa Clara muri Leta ya California.

TAGGED:featuredIkoranabuhangaKagameMinisitiriNsengimanaUburezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Hubatswe Ibiro By’Umurenge Birusha Ubwiza Iby’Uturere Twinshi
Next Article Ibiganiro By’Ubwongereza Na Amerika K’Ukwemera Ukraine Kurasa Uburusiya Byageze Kuki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?