Kagame Ashimira Abagirira u Rwanda Icyizere

Perezida Kagame ashima abagirira u Rwanda icyizere.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 12, Ukuboza, 2024 Perezida Kagame yashimiye abayobozi mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo gutwara imodoka kubera icyizere bagiriye u Rwanda bakaza mu nama mpuzamahanga yabo iri kuhabera.

Hari mu musangiro waraye ubereye muri Kigali Convention Center witabiriwe ndetse n’umunyarwenya wamamaye ku isi hose witwa Steve Harvey, uyu n’umuherwe kuko kugeza ubu atunze arenga Miliyoni $200.

Abitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA) baritabira itangwa ry’ibihembo mu bahize abandi muri uwo mukino mu gikorwa kiri bubere mu Rwanda  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13, Ukuboza, 2024.

Perezida Kagame yagize ati: “Ndashaka gushimira mbikuye ku mutima wanjye, FIA na Mohammed Ben Sulayem n’ikipe ye kuba baregeranyije ibi byose hamwe, no kugirira icyizere u Rwanda rukabasha kubakira. Turabishima kandi ndizera ko igihe cyose muzamara hano muzishimira ko muhari.”

- Kwmamaza -

Yongeye kuvuga ko Afurika ari ahantu hafite ejo hazaza ariko ko ikwiye kubiharanira.

Asanga icyo Afurika isabwa ari kugira icyerekezo gihamye ku buryo cyaba intandaro yo kubengukwa n’amahanga akaza kuyishoramo.

Ati:“Afurika itanga impano nyinshi muri siporo. Hari umubare munini ariko utabona ayo mahirwe kandi rero kuba muri hano, nzi ko ari intangiriro y’uburyo ayo mahirwe yazaza ku mugabane wacu.”

Perezida Kagame na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, bamuritse kandi imodoka y’amasiganwa ya “Cross Car” yakorewe mu Rwanda ikozwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali.

Umukuru w’igihugu yagize ati: “Mbere y’uko twinjira, njye na Mohammed twasuye imodoka yakorewe hano mu Rwanda n’abanyempano bakiri bato, abanyeshuri bo mu mashuri ya tekinike [Rwanda Polytechnic]. FIA yari ibiri inyuma, binyuze mu gutanga ubumenyi no gushishikariza abantu kugaragaza impano n’ubumenyi mu bintu bitandukanye bashobora gukora cyangwa guhanga.”

Kubera iyo mpamvu, Kagame yashimiye abayobozi bo muri Fedération Internationale de l’Automobile( FIA) kubera uruhare bagize mu gutuma abo bana bamenya gukora imodoka nziza nk’iyo.

Abo banyeshuri bayikoze mu gihe cy’ukwezi babikora bafatanyije n’umwe mu batekinisiye bo muri FIA.

Biteganyijwe ko Umuholandi Max Verstappen wegukanye Formula One uyu mwaka, azagerageza imikorere y’iyi modoka nka kimwe mu bigize ibihagano yahawe na FIA.

Inteko Rusange ya FIA izasozwa n’itangwa ry’ibihembo byayo ku bakinnyi babaye indashyikirwa mu masiganwa itegura, bizatangirwa muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Umunyarwanda witwa Ishimwe Gad niwe wakoze igihangano cyahize ibyakozwe n’abandi Banyarwanda, hari mu marushanwa yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 120 FIA imaze ishinzwe.

Biteganyijwe ko iki gihangano kizanashyirwa ahakorere imurika ku Cyicaro cya FIA kiri ahitwa Place de la Concorde i Paris mu Bufaransa nk’amateka ko inama ya mbere ya FIA muri Africa yabereye mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version