Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Ategerejwe Mu Nama Ya Komite Nyobozi Ya CAF
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kagame Ategerejwe Mu Nama Ya Komite Nyobozi Ya CAF

Last updated: 15 May 2021 2:49 pm
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame byitezwe ko ageza ijambo ku nama ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, iteraniye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu.

 

Ni inama yitabiriwe n’abantu bakomeye barimo Perezida wa CAF Dr Patrice Motsepe, Perezida wa FIFA Gianni Infantino n’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri iryo shyirahamwe, Arsene Wenger, wanatoje Arsenal F.C. yo mu Bwongereza.

 

CAF yatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, baza kugeza ijambo kuri iyi nama ya Komite Nyobozi ya CAF.

 

Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama hariho irushanwa ry’amashuri y’umupira w’amaguru muri Afurika, Pan-African Schools Football Championship, amasezerano ajyanye n’imisifurire hagati ya CAF na FIFA n’umushinga wa miliyari $1 ujyanye n’iterambere ry’ibikorwaremezo, uhuriweho na FIFA na CAF.

 

Mu bindi byigwa harimo kuganira ku ngengabihe y’imikino y’imyaka ya 2022-2024 n’imbogamizi zijyanye no gupimisha abakinnyi COVID-19 mbere y’imikino.

 

Mbere y’iyi nama, Dr Motsepe yagiranye inama n’abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ahuza uturere dutandukanye muri Afurika, yabaye kuri uyu wa Kane muri Kigali Serena Hotel.

 

Utwo turere turimo CECAFA, COSAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A, WAFU B.

 

🔴 LIVE: SE M. Paul Kagame, Président de la République du Rwanda. Assisté de Mme Aurore Mimosa Munyangaju, Ministre des sports prononcera une allocution spéciale devant le Comité exécutif de la CAF ce samedi 15 mai 2021. https://t.co/wK87gWKs9n

— CAF Media (@CAF_Media) May 15, 2021

TAGGED:featuredPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwohereje Abapolisi 140 Bo Kurinda Abayobozi Ba Centrafrique
Next Article Perezida Kagame Yasabye Impinduka Mu Miyoborere Y’Umupira W’Amaguru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?