Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Avuga Ko Abanyarwanda Ari Bo Ba Mbere Bagomba Kwirindira Umutekano 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Avuga Ko Abanyarwanda Ari Bo Ba Mbere Bagomba Kwirindira Umutekano 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 February 2025 11:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Kagame yabwiye CNN ko nta muntu uzagira uruhare mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda uretse bo ubwabo.

Yaraye abiganirije umunyamakuru Larry Madowo usanzwe ukorera CNN ubwo baganiraga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.

Amahanga amaze igihe ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 no kugira uruhare mu mutekano muke muri DRC ariko rurabihakana.

Madowo yabajije Perezida Kagame niba koko u Rwanda rwaba rufite ingabo muri Congo nk’uko byatangajwe kenshi undi amusibiza ko atabizi.

Undi yamubajije uko yaba atabizi kandi ari umugaba w’ikirenga w’ingabo undi amusubiza ko koko ari we ariko ko atamenya byose.

Ati: “Yego. Ariko hari ibintu byinshi ntazi.Icyakora niba ushaka kumbaza ko muri Congo hari ikibazo kireba u Rwanda kandi kirusunikira kugira icyo rukora ngo rwirengere, nagusubiza nti 100%.”

Kagame yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo itatangijwe n’u Rwanda.

Ati :“Intambara mubona ntabwo yatangijwe n’u Rwanda ahubwo yatangijwe n DRC. Aba bantu bari kurwanira uburenganzira bwabo ntabwo baturutse hano .”

Ubwo yabazwaga niba intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo idashobora kuba iy’Akarere, Kagame yasubije ati: Sintekereza ko hari umuntu ushishikajwe n’intambara. Sintekereza ko na Tshisekedi ashishikajwe n’intambara we ubwe ariko yayobowe muri uwo murongo n’abamwerekaga ko bazamurwanira intambara ze.”

Perezida Kagame yongeye gutangaza ko u Rwanda ruzakora icyo rushoboye cyose ngo rurinde ubusugire bwarwo.

Ati:“Nta muntu n’umwe yewe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga uzaturindira umutekano nitutawirindira”.

Ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo cyahagurukije amahanga muri iki cyumweru nyuma yaho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma.

M23 yari yatangiye kwerekeza i Bukavu, yanzuye kuba ihagaritse imirwano, igatanga agahenge.

Yavuze ko itegereje imyanzuro y’inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC izaba kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

TAGGED:CongoDRCfeaturedKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwahungishije Abadipolomate Babaga i Bukavu
Next Article Afurika Y’Epfo: Minisitiri W’Ingabo N’Umugaba Wazo Basabwe Kwegura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?