Perezida Kagame yabwiye CNN ko nta muntu uzagira uruhare mu kurinda umutekano w’Abanyarwanda uretse bo ubwabo.
Yaraye abiganirije umunyamakuru Larry Madowo usanzwe ukorera CNN ubwo baganiraga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.
Amahanga amaze igihe ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 no kugira uruhare mu mutekano muke muri DRC ariko rurabihakana.
Madowo yabajije Perezida Kagame niba koko u Rwanda rwaba rufite ingabo muri Congo nk’uko byatangajwe kenshi undi amusibiza ko atabizi.
Undi yamubajije uko yaba atabizi kandi ari umugaba w’ikirenga w’ingabo undi amusubiza ko koko ari we ariko ko atamenya byose.
Ati: “Yego. Ariko hari ibintu byinshi ntazi.Icyakora niba ushaka kumbaza ko muri Congo hari ikibazo kireba u Rwanda kandi kirusunikira kugira icyo rukora ngo rwirengere, nagusubiza nti 100%.”
Kagame yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo itatangijwe n’u Rwanda.
Ati :“Intambara mubona ntabwo yatangijwe n’u Rwanda ahubwo yatangijwe n DRC. Aba bantu bari kurwanira uburenganzira bwabo ntabwo baturutse hano .”
Ubwo yabazwaga niba intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo idashobora kuba iy’Akarere, Kagame yasubije ati: Sintekereza ko hari umuntu ushishikajwe n’intambara. Sintekereza ko na Tshisekedi ashishikajwe n’intambara we ubwe ariko yayobowe muri uwo murongo n’abamwerekaga ko bazamurwanira intambara ze.”
Perezida Kagame yongeye gutangaza ko u Rwanda ruzakora icyo rushoboye cyose ngo rurinde ubusugire bwarwo.
Ati:“Nta muntu n’umwe yewe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa umuryango mpuzamahanga uzaturindira umutekano nitutawirindira”.
Ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo cyahagurukije amahanga muri iki cyumweru nyuma yaho umutwe wa M23 ufashe umujyi wa Goma.
M23 yari yatangiye kwerekeza i Bukavu, yanzuye kuba ihagaritse imirwano, igatanga agahenge.
Yavuze ko itegereje imyanzuro y’inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC izaba kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.