Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Ntashaka Inama Z’Urudaca Abayobozi Bakoresha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Kagame Ntashaka Inama Z’Urudaca Abayobozi Bakoresha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 August 2024 3:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko bidakwiye ko abayobozi bahora mu nama z’urudaca kandi zikerereza abantu ntihavemo imyanzuro irambye.

Yabwiye Abaminisitiri bashya barahiriye inshingano ko mbere yo gukoresha inama bagombye kujya babanza bakareba niba koko zikwiye, bakagena igihe zitangirira n’igihe zirangirira kandi icyo gihe kigakurikizwa.

Avuga ko ibyo byatanga umusaruro kuruta guhora mu nama za hato na hato kandi inyinshi zitangira zikerereye.

Avuga ko hari n’abayobozi ajya ashaka ngo agire icyo ababaza bakamubwira ko bari mu nama ya mu gitondo yakongera kubashaka bwije nabwo bakamubwira ko bakiri mu nama akumirwa.

Yibaza igihe basohoreza inshingano zabo akakibura!

Agaya ibyo abantu bahoramo bya protocol.

Kagame kandi yibukije Abaminisitiri ko bakwiye guteza imbere imikoranire aho kugira ngo buri wese abe nyamwigendaho mu kazi.

Ati: “Ntabwo igihugu cyatera imbere gishingiye ku muntu umwe wakoze neza. Inzego zigomba gukorana, abantu bagomba gukorana”.

Agaya abantu ajya abaza niba bakoze ikintu bakamubwira ngo ‘bagize ngo’ runaka yagikoze.

Ati: “Kuki mutuzuzanya? Ni ukubera iki?”

Ikibabaje, nk’uko Kagame abivuga,  ni uko hari n’ubwo ibintu biba bihari, amafaranga ahari ariko ntibikoreshwe ngo bibyare umusaruro ahubwo ugasanga ibintu byari bukorwe mu  icyumweru bimaze ukwezi.

Kagame avuga ko ku rundi ruhande abantu badashobora gukora ibidashoboka kandi ngo ibyo sibyo abasaba.

Avuga kandi ko u Rwanda ruba rufite umurongo w’uburyo ibintu bikorwa ari wo politiki.

Asaba abayobozi n’Abanyarwanda muri rusange kujya bakorana, bagakurikiza umurongo usanzweho.

Kagame yavuze ko hari bamwe mu batera u Rwanda  inkunga bajya barubaza impamvu batakoresheje amafaranga babahaye .

Abo bantu ngo babaza aho ibyo bemeranyije bigeze ngo babahe andi.

Ati: “Ubwo koko ibyo ni ibiki? Ko muri abantu bakuru cyangwa bato bagifite imbaraga, ibintu bipfira hehe?”

Umukuru w’u Rwanda avuga ko kuba hari amafaranga n’amatsinda yo gukora ibintu nk’uko byagenwe ariko ntibikorwe ari ibintu bigayitse.

Uretse kunenga iyi mikorere idahwitse, Kagame avuga ko hari abatemera ko bashoboye imirimo runaka bakayikora byo kwigerezaho hanyuma bikazagaragara ko badashoboye.

Ati: “Hazagize abagira ubutwari bakemera ko imirimo runaka batayishoboye? Wavuze uti: Simbishoboye, simbishaka, aho kujya mu kintu kigakwama”.

Yaboneyeho kuvuga ko abantu batagarutse muri Guverinoma y’u Rwanda bitatewe n’uko badashoboye ahubwo bahinduriwe inshingano.

Avuga ko iyo hari abirukanywe, nabwo bitangazwa ku mugaragaro.

Kagame avuga ko ibyiza ari ukwisuzuma abantu bagakoresha ibyo bafite bagakora mu nyungu z’Abanyarwanda.

Yasabye abayobozi kujya bakura amasomo ku bantu babavuga ku mbuga nkoranyambaga, bakareba ibyo banengwa ku mbuga nkoranyambaga bakabikosora.

Ati: “Ikiri cyo bakuvuga kirebe utibereye ko ukagikora. Ikitari cyo bakuvuga kihorere ntikiguteshe umwanya”.

Avuga ko muri manda zatambutse hari byinshi abagize Guverinoma bakoze, akemeza ko ibiri imbere ari byo byinshi kandi bikwiye kuzakomeza kuzamuka mu bwinshi no mu bwiza.

TAGGED:AbaminisitirifeaturedGuverinomaInamaKagameUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rulindo, Musanze, Gicumbi, Burera: Bagiye Gusenya Insengero
Next Article Gisagara: Muganga Arakekwaho Kwica Umwana W’Imyaka Umunani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Musanze: Polisi Yabatunguye Bari Gukora Inzoga Zitemewe

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Minisitiri W’Umutekano Asaba Abaturage Kuzirikana Ko Umutekano Ugira Ikiguzi

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Ntizemerewe Gucumbikirwa Mu Miryango 

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Ikawa Niyo Yinjirije u Rwanda Menshi Mu Bihingwa Rwagurishije Mu Mahanga

Rwanda:Abagore Bakina Shampiyona Y’Umupira W’Amaguru Banenga Imisifurire

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?