Kagame Nyuma Ya Huye Ubu Ari Nyamagabe

Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yageze muri Stade ya Nyagisenyi aho akomereje kwiyamamariza kuzongera kuyobora u Rwanda.

Yahageze aturutse muri Huye aho yabanje.

I Huye yihanganishije abo mu miryango y’abantu bahitanywe n’impanuka yabaye ubwo bazaga kumva uko yiyamamaza.

Muri Huye kandi yavuze ko nta Munyarwanda ukwiye kuzongera kuba impunzi kandi igihugu cye gihari.

- Advertisement -

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere kandi abwira abayoboke ba FPR Inkotanyi ko ubufatanye ari ingenzi kugira ngo igihugu kizagere ku majyambere.

Muri Huye hari hateraniye abaturutse muri Huye, Muhanga na Ruhango.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version