Perezida Kagame yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.
Abayobozi bombi bitabiriye Inteko yaguye y’Abakuru b’ibihugu bya Afurika yunze ubumwe yabereye Addis Ababa.
Uyu mujyi kandi niwo murwa mukuru wa Ethiopia.
Kuri X, Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda byanditseho ko Kagame yaganiriye na Abiy Ahmed uko ubufatanye mu iterambere rihuriweho hagati ya Kigali na Addis Ababa bwatezwa imbere.
U Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Ethiopia cyane cyane uwo rufitanye n’Intara ya Oromo, ikaba intara ya mbere nini, ikize kurusha izindi kandi ituwe cyane muri kiriya gihugu kiri mu icumi bya mbere bikize kurusha ibindi muri Afurika.