Kagame Yaganiriye Na Emmanuel Macron Ku Mutekano Mu Karere

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Ubufaransa Emmanuel Macron baganira ku ngingo zitandukanye zirimo uko umubano hagati ya Kigali na Paris warushaho gutezwa imbere no mu zindi nzego.

Ku rukuta rwa Perezidansi y’u Rwanda handitseho ko Kagame na Macron baganiriye ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igice gituranye n’u Rwanda mu Burengerazuba bwarwo bushyira Amajyaruguru.

Kagame aherutse kubwira abanyamakuru ko umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa umeze neza kandi ko ibihugu byombi bikorana muri byinshi.

Icyo gihe hari taliki 08, Mata, 2024 .

- Kwmamaza -

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko n’ubwo umubano warwo n’Ubufaransa umeze neza, hari bamwe mu banyapolitiki bo mu Bufaransa baheranywe n’amateka mabi yaranze u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside n’Ubufaransa.

Yagize ati: “ Umubano wacu hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa ni mwiza kandi wabaye mwiza mu bihe bya vuba aha. Icyakora inyuma y’ibyo hari amateka maremare arebana n’ibyabaye mu myaka 30 ishize”

Muri rusange ariko Perezida Kagame avuga ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ari mwiza, akavuga ko abakomeje gutekereza ku byahise batagombye gukoma mu nkokora umubano hagati y’ibihugu byombi cyane cyane ko abaturage b’Ubufaransa, nk’uko abivuga, ari abantu bashyira mu gaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version