Kubera intambara, ubucuruzi bwaberaga mu Mujyi wa Goma busa n’ubwahagaze. Nta mafaranga ahagije ari mu baturage ndetse hari n’aho usanga abantu bagurana ibintu mu rwego rwo guhahirana…
Iki kibazo kiri mu byo ubuyobozi bwa M23 buvuga ko bushaka gukemura binyuze mu gushinga Banki idafite aho ihuriye na Banki nkuru y’ i Kinshasa.
Umwe mu bayobozi b’uyu mutwe avuga ko hari kwigwa mu buryo bunonosoye uko hashyirwaho imikorere isa niya banki( kubitsa, kubikuza…) idafite aho ihuriye n’ibiteganywa na Banki nkuru ya DRC, bikazakorwa hifashishijwe uburyo bita SWIFT.
Ubu ni uburyo bukorwa iyo runaka yandikiye banki ye ko ahaye runaka wundi ingano runaka y’amafaranga.
Ku byerekeye imikorere y’ubu buryo mu Mujyi wa Goma n’ibyo M23 iteganya kuzabikoraho, nta makuru arambuye uwabitubwiye yabitanzeho cyane cyane ko n’ibura ry’amafaranga rikomeje kubera abatuye uyu mujyi ingorabahizi.
Impamvu ikomeye ni uko ubuyobozi bwa Banki nkuru ya DRC bwahagaritse ibyo bwageneraga banki zose zikorera muri Goma.
Ingaruka zabaye iz’uko abaturage miliyoni ebyiri batuye uyu mujyi babuze amafaranga yo gukoresha, basigara mu gihirahiro.
Kubera ko nta cash zihari, abacuruzi bamwe bakoresha icyuma cy’ikoranabuhanga bita point-of-sale (POS) kugira ngo abakiliya babone uko bishyura ariko nabyo byishyurirwa menshi.
Abafite amadolari nabo bagorwa no kuyavunja mu mafaranga ya DRC kuko yataye agaciro ku kigero kinini.
Gukoresha Mobile Money nabyo birahenze haba mu kubitsa no mu kubikuza.
Amafaranga ari gukoreshwa yo cyane ni amadolari ya Amerika ariko mato (ni ukuvuga guhera $1 kugeza ku $20), bigatuma ubucuruzi bugenda gahoro.
Kubera ko amafaranga ya DRC ari make cyane muri aka gace, abavunjayi bishyiriraho ibiciro byabo byo kuvunja.
Urugero ni uko Frw 1,000 bayaguhamo amafaranga ya Congo( Franc Congolais) ari hagati ya 1,000 na 1,300 bitewe n’uko waciririkanyije.
Mbere Frw 1,000 yavunjwaga 1.91397 CDF.
Abakozi ba Leta bari mu bantu bahuriye n’ingorane zikomeye muri iki kibazo.
Icyakora bavuga ko bafite icyizere ko M23 izabashakira umuti w’iki kibazo niyo waba ari uw’agateganyo.
Imibereho iragoranye no ku bifite kuko igikombe cy’ikawa ya make kigura byibura $5 n’aho icupa ry’amazi rikagura $3 ni ukuvuga hafi Frw 4,000.
Abari barabitse amafaranga mu ngo bafite akarusho ko guhaha bitabagoye ariko nabyo si iby’igihe kirekire.
Abacuruza cyane cyane ibiribwa nk’akawunga, ibishyimbo, amavuta yo guteka, imyenda , telefoni n’ibikoresho byazo bo bashobora kujya kubigurisha mu Rwanda.
Amaduka menshi y’i Goma yarafunzwe, abantu birirwa batembera bashaka aho bahahira ariko nabyo biragoranye kuko nta mafaranga ahagije ari mu mifuka y’abaturage.
Abacuruzi batumizaga ibintu hanze babuze amadolari ahagije yo kubikora, ububiko byabyo busa n’uburimo ubusa.
Kubura amafaranga byatumye abantu bayoboka uburyo bwo kugurana ibintu, ufite ibishyimbo byinshi agashaka ufite umuceri mwinshi akamuguranira, gutyo gutyo…
Ku byerekeye ubwikorezi, abenshi bagenda n’amaguru kuko ba nyiri imodoka bahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu birukikije kubera kutizera amahoro arambye…