Kagame Yaganiriye Na Tinubu Ku Mubano W’Igihugu Cye N’u Rwanda

Kagame Yaganiriye Na Tinubu

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaraye ahuye na mugenzi we uyobora Nigeri Bora Tinubu baganira uko umubano w’ibihugu byombi bakomeza kandi ukagurirwa no mu zindi nzego.

Bombi bihuriye i Abu Dhabi mui Leta zuyinze z’Abarabu ahari butangire inama ihuza ibihugu by’Afurika n’iki gihugu yiga ku iterambere rirambye yiswe Abu Dhabi Sustainability Week.

Iyo nama yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 14, Mutarama, ukazarangira mu minsi mike iri imbere.

Ni inama ngari kuko yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu 40 n’Abaminisitiri bagera ku 140.

- Kwmamaza -

U Rwanda rusanzwe rubanye neza na Nigeria, igihugu cya mbere gituwe n’abantu benshi muri Afurika kuko ibarura ryo mu mwaka wa 2023 ryerekana ko ituwe n’abantu 230,842,743, ku bucucike bw’abantu 249,800 kuri km2.

Umubano w’u Rwanda na Nigeria ushingiye ku bufatanye muri dipolomasi, politiki, imikoranire mu by’umutekano, ibijyanye no gutwara abantu mu ndege, bikagera no mu bufatanye mu buvuzi ( abaganga ba Nigeria bafatanya n’abo mu Rwanda mu kurengera ubuzima).

Biranakomeza kandi bikagera mu bwikorezi kuko mu mwaka wa 2022 hari andi masezerano Kigali yagiranye na Abuja mu guteza imbere urujya n’uruza mu bicuruzwa biva hamwe bijya ahandi.

Amasezerano akubiyemo iyo mikoranire bayise  ‘Bilateral Air Service Agreements, BASA’.

Mu mwaka wa 2018(hari muri Werurwe) yari yasinywe mu buryo butuzuye ariko aza gushyirwaho umukono mu buryo bweruye kandi bwuzuye mu mwaka wa 2022.

Iby’ubukungu bwa Nigeria ntibivugwaho rumwe. Hari abemeza ko ari cyo gihugu cya mbere gikize muri Afurika, mu gihe Afurika y’Epfo ari yo bivugwa ko iyoboye uru rwego.

Icyakora icyo bose bemeranyaho ni uko Nigeria ari igihugu gikomeye mu bukungu bw’uyu mugabane.

Ndetse bavuga ko ifite uruhare rugaragara mu bucuruzi mpuzamahanga kuko ari igihugu cya 53 gikize ku isi urebeye ku musaruro mbumbe wacyo.

Ubwinshi bwayituye butuma iba igihugu gifatwa nk’isoko rinini, ibi bikemezwa ndetse na Banki y’Isi.

Imwe mu mbogamizi ikoma mu nkokora ubukungu bwayo ni ruswa n’imiyoborere mibi byavuzwe kuri benshi mu bayiyoboye.

Ruswa, ikimenyane, irondakoko n’irondakarere biri mu bikunze gutuma abaturage bahora mu makimbirane ahitana benshi.

Kubera ubunini bwayo no guturwa n’abaturage benshi, bavuga indimi nyinshi kandi badahuje amadini( cyane cyane Abakristu n’Abisilamu), biha urwaho inzangano zikurikirwa n’abakimbirane ahitana benshi.

Abo mu  bwoko bw’Aba Yoruba bahora mu makimbirane n’aba Haussa, bamwe bakaba abahinzi abandi bakaba aborozi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version