Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula Von der Leyern ku mikoranire no gukomeza ubufasha mu bijyanye no gukora inkingo mu Rwanda.

Hakurikiyeho itangwa ry’inkunga ya Miliyoni 95 z’Amayero (Miliyari Frw 160 ) yo gufasha uruganda rw’inkingo rwa BioNTech mRNA rukorera inkingo mu Rwanda.

Yasinye iby’itangwa ry’ayo mafaranga

Yatanzwe hagamijwe gushyigikira gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika, ikaba ikubiyemo miliyoni 40 z’amayero (hafi Miliyari Frw 70) yagenewe u Rwanda mu gukora inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi.

Ayo mafaranga yiyongereye ku zindi miliyoni zikabakaba 55 z’Amayero zahawe u Rwanda binyuze mu zindi gahunda zo gushyigikira iyo ntambwe rwateye ifitiye akamaro Afurika.

Kagame kuri uyu wa Kane yitabiriye Inama yitwa Global Gateway Forum 2025, y’abayobozi bahuriye yiga ku ishoramari iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi.

Mu ijambo yahavugiye Kagame yavuze ko ubufatanye nyabwo bugomba kurenga imyumvire yo gutanga inkunga ifite ibisabwa byinshi bibuza uwayihawe kwigenga.

Ati: “Niba mushaka gukorana n’Afurika, ubufatanye nyakuri kandi burambye bugomba kuba bungana, busangiye ibyiza ndetse n’ingorane.”

Yashomye ko imikoranire nk’iyo ari yo iranga Umukuru u Rwanda n’Umuryango w’Uburayi mu kubaka uruganda rwa BioNTech rukora inkingo za mRNA i Kigali.

U Rwanda rusanganywe ubufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bushingiye ku masezerano y’imikoranire mu nzego zirimo ubuzima n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version