Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Kagame ubwo yabagezagaho ijambo.

Perezida Paul Kagame yabwiye bagenzi be bitabiriye Inama ihuza ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi n’abo mu Muryango wa Afurika yunze ubumwe ko gukorana mu bwubahane n’ubuhahirane bigirira buri wese akamaro.

Ni inama yitwa Global Gateway Forum 2025 iri kubera i Brussels mu Bubiligi izamara iminsi ibiri.

Yasabye ibihugu by’iburayi n’ibya Afurika gukorana kandi iyo mikoranire igashingira ku bwubahane.

Kagame yavuze ko nubwo icyazinduye abantu ari ugushaka imikoranire mu iterambere, hari abandi bazanywe no gutanga amabwiriza y’uburyo ibintu bigomba kugenda, bakabikora bumva ko abandi bagomba kuruca bakarumira.

Ati: “ Icyagaragaye ni uko imikorere yo kubwira bamwe ibyo bakwiye gukora n’ibyo bakwiye kwirinda itageza abantu ku kigambiriwe nyacyo. Imikoranire myiza ntivuga ubukoloni kuri bamwe, ahubwo irema agaciro buri ruhande rugirira urundi.”

Avuga ko niba Uburayi bushaka gukorana na Afurika, imikoranire irambye izashingira ku bwubahane.

Ati: “ Kuri Afurika, iby’ingenzi bigaragarira buri wese. Dushaka ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’inganda ngo ducuruzanye n’abandi mu buryo bufatika.”

Kagame yabwiye Abanyaburayi nabo ko gukorana neza n’Afurika bibaha isoko rinini kandi ryiza ku byo bakora, bakahabona abantu bo guhabwa akazi kandi bashoboye, bakahabona n’amabuye y’agaciro cyangwa ibindi nkenerwa mu nganda hagamije iterambere ridahungabanya ibidukikije.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Inama ihuza Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’uw’Ubumwe bwa Afuka ko iyo ari yo mikorere yaba myiza kurushaho.

Yabwiye abandi bayobozi ko imikoranire nk’iyo yamaze gutanga umusaruro hamwe na hamwe harimo n’i Kigali aho u Rwanda rwakoranye n’abanya Burayi dushinga uruganda rukora inkingo.

Inama Global Gateway Forum 2025 izanagarirwamo ibindi bibazo bya Politiki n’ububanyi n’amahanga bidindiza amajyambere ya Afurika, harebwe n’uko byakosorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version