Kagame Yaganiriye N’Intumwa Ya UN Ishinzwe Kurwanya Jenoside

Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye no kurwanya Jenoside witw Alice Wairimu Nderitu.

Amakuru atangwa n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa by’Ibiro by’Umujyanama wihariye ku gukumira Jenoside mu guhangana n’abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Banaganiriye no ku ikoreshwa ry’amagambo abiba urwango mu Karere no ku isi muri rusange.

Nubwo ubumwe n’ubwiyunge muri rusange byagezweho mu Rwanda, ku rundi ruhande, hari abantu bagipfobya Jenoside abandi bakayihakana.

Kagame aherutse gusubiza umunyamakuru wari umubajije icyo atangaza ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside rikorwa na bamwe mu baba mu Rwanda no hanze yarwo, asubiza ko abantu nk’abo baba bagamije kurangaza Abanyarwanda.

Yavuze ko  abantu nk’abo batagombye na rimwe kurangaza Abanyarwanda, ariko yongeraho ko abantu babyifitemo bizabahitana.

Hari mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyabaye nyuma yo kurangiza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda cyabereye muri Kigali Convention Center.

Abagarutsweho icyo gihe ni Ingabire Victoire Umuhoza na Charles Onana.

Kagame icyo gihe yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza gukora bakiteza imbere, bakirinda gutega amatwi ababarangaza.

Kagame ubwo yaganiraga n’abanyamakuru

Icyakora yabasabye no kuzajya banyomoza abo bapfobya cyangwa bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imvugo zibiba urwango muri iki gihe ziganje cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bikorerwa abaturage bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ni imvugo zigendana n’ihohoterwa rishingiye ku moko rikorerwa abo baturage.

Abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ibi  bidakumiriwe hakiri kare, bishobora kubyara Jenoside.

Ibiganiro Kagame yagiranye na Nderitu kandi byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET), General (Rtd) James Kabarebe n’Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version