Uburyo Bwo Kuhira Bwatumye Umusaruro W’Ubuhinzi Uzamukaho 7.5%- MINAGRI

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko umusaruro w’ibigori wazamutse ku kigero cya 7.5% bitewe ahanini n’uko abahinzi b’ibi binyampeke bayobotse kuhira.

Uko kuhira kwatumye umusaruro w’ubuhinzi mu gihembwe cya 2024 A wiyongereyeho toni 316,000.

Ibi byatumye abaturage barushaho kwihaza mu biribwa nk’uko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibyemeza.

Ikigo  gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giheruka gutangaza ko umusaruro mbumbe w’ubuhinzi wiyongereye ku kigero cya 7% mu gihembwe cya mbere cya 2024 A.

- Kwmamaza -

Kuhira no gukoresha imbuto z’indobanure nibyo bivugwaho kugira uruhare mu kuzamura uwo musaruro.

Imibare ya RAB igaragaza ko 39,7%  by’abahinzi ari bo bakoresheje imbuto z’indobanure biyongeraho abakoresheke amoko atandukanye y’amafumbire mvaruganda ya DAP, UREA na NPK.

Avuga ko ibyo biri mu by’ingenzi byatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera muri iki gihembwe cy’ihinga kurusha uwo mu cya 2023 A.

Abahinzi bamwe baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure ari byo byatumye bagira umusaruro bari kwishimira muri iki gihe.

Umwe muri bo yabwiye Kigali Today ati: “Leta yadufashije kubona inyongeramusaruro kuri nkunganire, tukabona imbuto n’ifumbire, tubasha guhinga twizeye ko tuzabona umusaruro kuko habayeho no kutwunganira mu buryo bw’ubwishingizi bw’ibihingwa”.

Mugenzi we uhinga umuceri avuga ko muri season ishize yejeje toni 2400, hanyuma ishize as arura 2800, ariko iyakurikiyeho asarura toni 3600.

Kuri we uyu ni umusaruro werekana ko gukoresha ifumbire nziza, imbuto y’indobanure no guhira ari ingenzi mukuzamura umusaruro w’ubuhinzi muri rusange.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Telésphore Ndabamenye avuga ko umusaruro mu baturage wabonetse kuko abahinzi bari bafite imirima barimo gusarura.

Ati: “Ugiye no kubirebera mu buzima busanzwe bw’ibyari bihari urabibona. Ikintu kibitwereka buriya ni uko iyo ugiye mu biciro usanga hari igiciro cy’ibigori bisanzwe cyari cyagabanutse n’aho icya kawunga kiragabanuka. Ibyo n’ibimenyetso bikwereka ko mu by’ukuri umusaruro wazamutse ku bihingwa by’ingenzi bituma dushobora kwizera ko tuzagira umusaruro uhagije”.

Ndabamenye avuga ko muri iki gihe hari gutegurwa uko abahinzi bakomeza guhingisha imashini, aho bishoboka hakuhirwa bijyaniranye no kongera ubuso bwuhirwa.

Ndabamenye uyobora RAB

Bimwe mu bihingwa byeze cyane mu gihembwe cya 2024 A ugereranyije n’icya 2023 A ni ibigori, umuceri, ibi bikaba byaratumye umusaruro mbumbe w’ibihingwa byose muri rusange wiyongeraho toni 315,921 ugereranyije umusaruro w’ibyo bihembwe byombi by’ihinga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version