Perezida Paul Kagame yaganiriye na Børge Brende uyobora Ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum/ WEF) baganira ku ngingo zirebana n’uko ubukungu bwifashe ku isi.
Abayobozi bombi bagarutse no ku bibazo bitandukanye by’Isi no ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’iryo huriro mu ikoranabuhanga, guhanga udushya n’iyinjizwa ry’abantu bose mu ikoranabuhanga (digital inclusion).
Ibi bisanzwe biri muri Politiki y’u Rwanda y’ikoranabuhanga ridaheza.
Tariki 28, Ukwakira, 2025 nibwo Perezida Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite agirana ikiganiro n’abandi bakuru b’ibihugu kibanze ku kiguzi nyacyo cy’umutekano w’ubukungu.
Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire ishobora gufungura inzira y’iterambere rirambye kandi rigera kuri bose, ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Yavuze ko Abanyarwanda banze guheranwa n’amateka, ahubwo bahitamo gukora ngo biteze imbere.
Ati: “Igihugu cyacu ni gito mu buso, ibyo birazwi. Icyo abantu bagomba kumenya ariko Abanyarwanda bo ni abantu bafite imyumvire yagutse, bahisemo gukora bagateza imbere igihugu cyabo.”
Inama yitabiriye yitwa Future Investment Initiative/FII9 ihuriza hamwe abayabozi batandukanye ku isi n’abashoramari banyuranye.
Ihuriro World Economic Forum ryashinzwe mu mwaka wa 1971, rikagira ikicaro mu Busuwisi.
Buri mwaka abarigize bakorera Inama ahitwa Davos muri iki gihugu n’ubundi, abayituriye bakaganira ku miterere y’ubukungu ku isi muri rusange.


