Perezida Paul Kagame yaraye aganiriye na Clare Akamanzi uyobora NBA Africa na Amadou Gallo Fall uyobora BAL ku ngingo zirimo uko Basket yarushaho kuba umukino ugera kuri benshi kandi ubyara amafaranga.
Hari mbere y’umukino utangiza irushanwa rya BAL waraye ubereye muri BK Arena, wahuje APR Basketball Club na Nairobi City Thunder warangiye ikipe ihagarariye u Rwanda itsinze iya Kenya ku manota 92-63.
Hari mu mukino wo mu irushanwa ry’itsinda rya 2025 BAL Nile Conference ari naryo u Rwanda ruherereye mo.
Kagame yaganiriye na Clare Akamanzi na Amadou Fall k’uruhare rw’u Rwanda mu kwakira iyo mikino n’uburyo iri rushanwa rimaze gutera intambwe igaragara mu myaka ine rimaze ritangijwe.
Muri uko kuganira, banarabeye hamwe uko ishobora kubyarira Afurika amahirwe y’iterambere.
Muri Gashyantare, 2019 nibwo Ishyarahamwe rya Basketball muri Amerika (NBA) ryatangije irushanwa ryaryo muri Afurika bise BAL( Basketball Africa League) rigakorwa k’ubufatanye na FIBA.
Adam Silver, ni Komiseri muri NBA, icyo gihe yavuze ko irushanwa rya BAL rizajya ryitabirwa n’amakipe 12 kandi ko ibihugu bizajya byakira imikino y’iri rushwanwa ari Angola, Misiri, Kenya, Morocco, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo na Tunisia.
Muri Kamena, 2019 nibwo Amadou Gallo Fall yemejwe ko ari we Perezida wa mbere wa BAL.
Buri tsinda mu yagize amakipe ahatana muri BAL uko ari 12 akina mu byiciro bita season.
Agabanywa mu matsinda atatu, ari yo the Sahara Conference, Nile Conference na Kalahari Conference.
Muri ryo habaho guhatana, kugeza ubwo amakipe abiri yabaye aya mbere muri buri tsinda ndetse n’andi abiri wakwita ko nubwo yatsinzwe yitaye neza, ahatana kugeza ubwo haboneka abiri azahatana ku mukino wa nyuma.