Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kagame Yagaragaje Ibintu Bitanu Byitezweho Impinduka Mu Buhinzi Bwa Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kagame Yagaragaje Ibintu Bitanu Byitezweho Impinduka Mu Buhinzi Bwa Afurika

admin
Last updated: 26 July 2021 5:24 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko hakenewe impinduka mu buhinzi nk’urwego rwafasha Afurika kugera ku ntego z’iterambere, bijyanye n’uburyo izindi nzego zahungabanyijwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

Ni ijambo yavugiye mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ibanziriza inama ikomeye yiga ku bijyanye n’ibiribwa (United Nations Food Systems Summit) izaba muri Nzeri. Yitabiriwe n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi.

Perezida Kagame yavuze ko ubuhinzi n’ubucuruzi bujyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi by’umwihariko muri Afurika, bizagira uruhare mu gutuma intego zigamije iterambere rirambye rigerwaho.

Ati “Ibi ni ukuri by’umwihariko mu gihe tugerageza kugarura igihe twatakaje kubera icyorezo cya COVID-19. Buri gihugu n’akarere bigomba kugerageza uburyo bw’impinduka, ariko ni n’ikibazo kireba isi yose tugomba gufatanya gushakira igisubizo.”

Yavuze ko nko muri Afurika usanga nibura 70 ku ijana by’abantu bari mu myaka yo gukora bafite imirimo mu rwego rw’ubuhinzi, ariko ugasanga si urwego rukomeye.

Usanga hakiri intege nke mu gutunganya ibiribwa no kubyongerera agaciro.

Ibindi bibazo birimo ko nubwo ikoranabuhanga rishya rigenda ryinjizwa mu buhinzi muri Afurika, ritaragera ku bahinzi mu buryo bwizewe, ndetse babura serivisi z’ingenzi nk’ubwishingizi bw’imyaka yabo.

Ibyo byose ngo bituma abahinzi bo muri Afurika batabona inyungu bakwiriye, mu gihe bagomba gukomeza guhangana n’ibibazo by’ubukungu butifashe neza.

Hakenewe impinduka

Perezida Kagame yashimangiye ko impinduka ari ngombwa, yerekana inzira eshanu Afurika yiyemeje kunyuramo mu gushaka ibisubizo.

Iya mbere ni gushyiraho politiki zijyanye n’ibiribwa, ubuhunikiro bw’ibiribwa no kwagura gahunda zo kugaburira abana ku mashuri; iya kabiri ni ugushyigikira amasoko yo mu gihugu n’uruhererekane rwo gukwirakwiza ibiribwa.

Ibyo bikajyana no gushora imari mu gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, hagamijwe kubona ibiribwa bifite ubuziranenge no kwagura ubucuruzi bwabyo muri Afurika.

Yakomeje ati “Icya gatatu ni uguharanira kongera ishoramari rijya mu buhinzi rikagera ku 10% by’amafaranga akoreshwa n’ibihugu, hakibandwa cyane ku bushakashatsi, guhanga ibishya no kwita ku kurengera ibidukikije.”

“Icya kane ni ugufasha abahinzi baciriritse, gushishikariza amakoperative no guharanira ko abagore babona uburyo bwo kongera umusaruro. Icya gatanu ni uguharanira kongera mbaraga muri gahunda zirimo ubwirinzi no gushora imari mu buryo butanga amakuru y’imihindagurikire y’ibihe hakiri kare.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika ishyize imbere kubaka uburyo bwatuma ihagarika gushingira ku gutumiza ibiribwa hanze yayo, kurwanya imirire mibi no guhanga miliyoni nyinshi z’imirimo mishya ishingiye ku biribwa.

Bibarwa ko ubutaka nibura 60% bushobora guhingwa bwose bwo ku isi buri muri Afurika.

Nyamara Banki y’Isi iheruka gutangaza ko mu myaka icumi ishize, fagitire y’ibiribwa Afurika itumiza mu mahanga yikubye inshuro zirenga eshatu ikagera kuri miliyari $35 ku mwaka.

Ni mu gihe ibiribwa byinshi bitumizwa bishobora guhingwa ndetse bigatunganyirizwa muri Afurika, igikorwa cyatanga imirimo myinshi cyane ku rubyiruko n’abahinzi baciriritse.

Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa ko haba impinduka mu rwego rw’ubuhinzi
TAGGED:AfurikaAntonio GuterresfeaturedPaul KagameUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Airtel Rwanda Yacyuye Igihe
Next Article Energicotel Plc Yakusanyije Miliyari 3.5 Frw Mu Mpapuro Mpeshamwenda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?